Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko muri Kanama 2026 abayobozi b’amashuri n’abarimu bose bazaba baratsinze ibizamini bazaba bashyizwe mu mirimo kugira ngo batangire gutegura umwaka w’amashuri 2026/2027.
Mu isuzumamikorere ryakorewe abayobozi 5.277 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu 2025, ryagaragaje ko 890 muri bo batagaragaje ubushobozi bwo kuyobora amashuri, bahita bashyirwa mu rwego rw’abarimu.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abarimu mu Rwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Leon Mugenzi yavuze ko abo bayobozi bahinduriwe inshingano bajya kwigisha mu gihe abo amanota yari yabazwe nabi habayeho gukorana n’uturere kugira ngo ibibazo byabo bikemurwe.
Muri 890 basanganywe ubushobozi buke bwo kuyobora amashuri harimo 349 bayoboraga amashuri abanza, bangana na 39,2%. Ni mu gihe 541 basigaye ari bo mu mashuri yisumbuye.
Mugenzi yagize ati “Mu kwezi kwa Kanama twifuza ko abarimu bashya, abayobozi b’amashuri bazaba batsinze ibizamini bose bazajya mu turere twabo kugira ngo batangire bategure umwaka w’amashuri.”
Mu manota yagendeweho harimo 50% yatanzwe ku rwego rw’akarere na 50% y’ibizamini byatanzwe na REB.
Kugeza mu Ukuboza 2025, mu bigo by’amashuri bya Leta n’ibifatanya na Leta kubw’amasezerano hari harimo abayobozi b’ibigo by’amashuri 3283, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe amasomo 1903, na ho abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe imyitwarire bakaba 995.
