Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe n’iya APR FC penalite 4-2 nyuma yo kunganya 1-1 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro iyitwarana Igikombe cyari gisobanuye byinshi.
Umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, kuri Stade Amahoro, amakipe yombi yatangiranye ishyaka n’imbaraga imbere y’abafana bayo bose bari banyotewe no kubana buri Kipe bafana itwara igikombe.
Ku munota wa 44 nibwo Ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya penalite yatewe neza na Asman Ndikumana wari ukorewe ikosa ubwo Tony Kitoga yamuherezaga umupira nawe yinjira mu rubuga rw’amahina umunyezamu Hakizimana Adolphe aramutega amugusha mu rubuga rw’amahina umusifuzi yemeza ko ari penaliti.
Bakiva kuruhuka, ku munota wa 50, APR FC yishyure igitego cyatsizwe na William Togui Mel n’umutwe ku mupira mwiza wari uhinduwe na Djibril Ouattara mu ruhande rw’iburyo, Kwizera Olivier agerageje kuwukuramo biranga ujya mu rushundura.
Umukino wahise uhindura isura, amakipe yombi atangira kurwana no kubona igitego cya kabiri ariko bigera ku munota wa 90 nta Kipe yari yabona ikindi gitego hiyambazwa penalite.
APR FC yitwaye neza muri izi penaliti yinjiza enye, Rayon Sports yinjiza ebyiri gusa, kuko umunyezamu Kwizera Olivier wateye iya kabiri yayihushije, anatsindwa indi, ndetse na Asman Ndikumana ayiteye Hakizimana Adolphe arayifata.
APR FC yinjirijwe penaliti na Hakim Kiwanuka, Byiringiro Jean Gilbert, Kapiteni Niyomugabo Claude, na Denis Omedi, mu gihe ebyiri za Rayon Sports zinjijwe na Emery Bayisenge ndetse na Mugisha Didier.
APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya kabiri yikurikiranya nyuma ya 2025 itsinze uyu mukeba 2-0, cyikaba icya gatatu mu myaka 10 ishize ariko cyikaba icya 15 mu mateka yayo.
Iki gikombe yagihawe giherekejwe na miliyoni 12 Frw, n’imidari y’ishimwe mu gihe kandi uretse kuyitwara ibikombe, APR FC itari yatsindirwa na Rayon Sports muri Stade Amahoro ivuguruye kuva yafungurwa mu 2024.

