Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026, Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw’akazi yakorwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’icyo Gihugu n’abandi banyacyubahiro.
Ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Doha International Airport, Perezida Kagame yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.
U Rwanda na Qatar bafitanye umubano mu ngeri zitandukanye zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi, umutekano kandi Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Mu Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Doha ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere, World Summit for Social Development, rwakurikiwe n’urwo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagiriye i Kigali muri uko kwezi.
