Abanyeshuri barenga ibihumbi 74 bigaga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro batangiye ibizaminingiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bizamara ibyumweru bitatu bikorwa.
Atangiza ku mugaragaro ibi bizamini kuri uyu wa 3 Kamena 2026, ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Saint Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko abanyeshuri bafitiwe icyizere cyo gutsinda neza kuko biteguye bihagije.
Ati “Tubifurije amahirwe yo gutsinda ibizamini kandi nta mpamvu yo kubitinya bariteguye. Kwiga mu buryo ngiro ni ukwiga uko ibintu biteye ariko n’uko bishyirwa mu bikorwa. Iyo rero wize gutyo hakiyongeraho n’ikizamini ukagitsinda kiba kigaragaza ko ubizi neza iyo ugeze ku isoko ry’umurimo uhita utangira gukora akazi nta kundi gutinda.”
Umuyobozi ushinzwe Ibizamini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Nzeyimana Jean Claude, nawe yahamije ko uyu mwaka umwihariko urimo ari uko abanyeshuri biga amasomo ya siyansi mu burezi rusange, bahawe igihe gihagije cyo kuyitegura.
Ati “Ibizaminingiro bikorwa mu mashami ya siyansi ariyo Ibinyabuzima, Ubugenge n’Ubutabire, ubu bahawe ukwezi kose ko gutegura imishinga yabo kuko ubushize twari twabahaye iminsi mike. Ni igihe umunyeshuri akora umushinga we yitonze akawutegura uyu munsi baratangira kuyigaragaza.”
Mu gihugu hose ibyo bizamini bizamara ibyumweru bitatu bikorerwa ku bigo 854 bikorwe n’abanyeshuri 74.085 bose hamwe. Muri abo abagera kuri 70.504 ni abanyeshuri basanzwe, mu gihe abandi 3.581 ari abazwi nka ‘candidats libre’.
Abo banyeshuri babarizwa mu byiciro bitanu by’amashami yo mu mashuri yisumbuye harimo abiga mu mashuri nderabarezi (TTCs), abiga mu mashami rusange y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS), abiga icungamutungo, abiga ubuforomo n’abandi biga amasomo yo mu burezi rusange ariko basabwa gukora imishinga ya siyansi.
NESA igaragaza ko ibyo bizaminingiro byatangiye gukorwa amanota yabyo azasohoka muri Kanama 2026 naho ibindi bizamini bya Leta bitari ngiro byo bizatangira muri Nyakanga 2026.
