Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bufatanyije n’izindi nzego n’abaturage bibutse abari abakozi n’abanyeshuri bo mu bice by’amaperefegitura yahujwe agakora iyi Ntara bazize Jenoside yakorewe Abatutsi hanengwa abayobozi bayijanditsemo bakica abaturage aho kubarinda.
Kuri ubu Intara y’Amajyaruguru igizwe n’ibice by’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, Byumba n’igice cy’iyahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari ahabarirwa abarenga ibihumbi 24 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n’abari abayobozi muri leta zateguye zikanashyira mu bikorwa Jenoside.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije abanyarwanda ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uguha agaciro abanambuwe bakicwa ndetse no kuzirikana ku mateka mabi yaranze igihugu bagaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukuntu.
Ati “Kugeza uyu munsi hari abakozi n’abanyeshuri tumaze kumenya bagera kuri 20 bishwe barakoreraga muri izo Perefegitura na kaminuza ya Nyakinama ariko tuzakomeza gukora ubushakashatsi kugira ngo n’abandi tutaramenya tubamenye tujye tubunamira, tujye tubibuka.”
“Hari abarenga ibihumbi 24 bishwe muri iyi Ntara bari mu nzibutso 19. Kwibuka ni uburyo bwo kubasubiza icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga, ni ukuzirikana kandi ku mateka mabi igihugu cyacu cyagize n’ingaruka byatugizeho tugafata ingamba zo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda no guhangana n’abayapfobya.”
Komiseri muri Ibuka, Manirarora Annoncée, anenze abari intiti bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi asaba abo bireba ko bashyiraho uburyo abakoresha bajya bategurira abakozi bari mu kazi ibiganiro bya “Mvura Nkuvure”.
Ati “Bitewe n’uko Jenoside ari ikintu ndengakamere gihungabanya imitekerereze ya muntu kandi tukaba muri iyi minsi turimo kubona imibare igaragaza izamuka ry’abafite ikibazo cy’ihungabana mu barokotse Jenoside by’umwihariko ndetse n’ikibazo cy’imiryango igenda isenyuka, rimwe na rimwe bishobora no kuba bifitanye isano n’amateka ashaririye abantu baba baranyuzemo.”
Yakomeje agira ati “Aho bishoboka, mu kazi abakoresha bajye bategura ibiganiro bya Mvura Nkuvure cyangwa hajyeho agashami k’ubujyanama mu bijyanye n’imitekerereze muri buri kigo kuko burya uwarokotse iyo abonye umwumva biramufasha bikamuvura ihungabana kandi bikaba byakubaka n’abandi bagenzi be n’umuryango mugari muri rusange.”
Hon. Senateri Dr Nyinawamwiza Leatitia, we yanenze uburyo abari abayobozi mu nzego zitandukanye benshi baturukaga muri iyi Ntara ariko akaba aribo bakongeje Jenoside, asaba urubyiruko kwigisha ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo bagaharanira ko bitazongera kubaho.
Yagize ati “Icyari Perefegitura ya Ruhengeri hakomokaga benshi mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru n’iza gisirikare ari naho hari higanjemo abateguye bakanakora Jenoside kandi batangiye kera.”
” Urubyiruko ndarusaba kwigira ku mateka mabi yaranze igihugu, bagaharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rwunze ubumwe, rufite ahazaza heza. Rubyiruko muhangane n’abagoreka amateka yacu bose bashaka kudusubiza inyuma, mukoreshe inzira zose ndetse n’izambukiranya imipaka nk’ikoranabuhanga kugira ngo hatagira abakomeza gupfobya no guhakana Jenoside.”
Ni inshuro ya mbere Intara y’Amajyaruguru itegura igikorwa cyo Kwibuka abari abayobozi n’abakozi mu bigo bya leta bitanduka ariko bahamwa ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka ndetse hazakomeza gukorwa ubushakashatsi kugira ngo n’abatari bamenyekana bamenyekane bajye bibukwa by’umwihariko.





