Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, hibutswe imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rwego rw’Igihugu, hibukwa imiryango 15,826 yazimye yari igizwe n’abantu 69,781, mu gihe mu Karere ka Musanze hibukwa imiryango 484 yari igizwe n’abantu 1,998 n’ubwo hari indi miryango ishobora kuzamenyekana nyuma kuko amakuru agishakishwa.
Mu muhango wo Kwibuka izi nzirakarengane wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo mu Karere ka Musanze, abari aho bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Nkurayija Eric, agaragaza uko ubukoloni n’amacakubiri byabibye urwango mu banyarwanda kugeza kuri Jenoside, hanengwa abari abayobozi bakomeye bayishyigikiye.
Mu mazina agarukwaho cyane y’abagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, arimo Nzirorera Joseph wabaye minisitiri ndetse agakora n’indi mirimo, Kajerijeri Juvenal wari Burugumesitiri wa Mukingo, Zigiranyirazo Protais, Nsabumugisha Bazil wari perefe, Charles Nzabagerageza n’abandi.
Usibye ayo mazina agarukwaho, hashinzwe n’imitwe y’interahamwe n’impuzamugambi yari ku isonga mu bikorwa by’abicanyi. Yari yashinzwe n’ishyaka rya MRND n’irya CDR, ihurizwa hamwe mu cyiswe Hutu Power, igamije gutsemba ubwoko bw’Abatutsi.
Muri ako gace hari n’umutwe w’amahindure, uwa Virunga Force, uw’abazulu n’uw’intarumikwa yagize uruhare muri Jenoside cyane cyane mu bwicanyi bwakorewe mu yahoze ari Komini Mukingo na Nkuli.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ngendahimana Pascal, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kunyomoza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ababikora bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Ati “Rubyiruko ni ngombwa ko mugira uruhare mu kunyomoza abapfobya Jenoside ndetse n’abagoreka amateka y’Igihugu cyacu cyane abagikorera ku mbuga nkoranyambaga kuko namwe mufite ubumenyi kandi mufite amateka y’ukuri, murwane urugamba rwo kunyomoza ibivugwa bitari byo.”
“Ibihari n’ibizagerwaho ni ibyanyu, mugomba kugira uruhare mu kubibungabunga kuko nimwe mwebwe mbaraga z’Igihugu z’ejo hazaza.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Festo, yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anasaba abaturage kurangwa n’ubutwari, ukuri n’ubunyangamugayo no gutanga amakuru ku hantu hakiri imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kibakwiriye.
Yanasabye kandi urubyiruko gufata umwanya bagasura inzibutso biga amateka, kandi bakanyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Nk’Urubyiruko rwavukiye mu gihugu cy’ubumwe gifite umutekano, nibabyifashishe bavuge amateka y’ukuri bazanayigishe abazabakomokaho.
Igikorwa cyo Kwibuka imiryango yazimye, kiba kigamije gusubiza icyubahiro imiryango yishwe ntihagire n’umwe wo muriyo urokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


