Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’uw’u Bufaransa Emmanuel Macron, bagiye gutaha ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Paris.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo gutaha uru Rwibutso kizaba kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’Ubufaransa byabitangaje.
Urwo Rwibutso rwiswe “L’Archive” rwatunganyijwe n’umunyabugeni Grada Kilomba agamije kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha icyubahiro abayizize.
Kuva Perezida Macron yasura u Rwanda muri Gicurasi 2021, ibihungu byombi byanaguye umubano wari umaze igihe kitari gito umeze nabi biturufse ku uruhare Ubufaransa byashinjwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwivanga muri Politiki y’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Paris, biteganyijwe ko Perezida Kagame na mugenzi we Macron bazahurira ku meza ku mugoroba mu ngoro ya Perezida, Champs Elysée.
