Hibutswe Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Kinigi bishwe mu 1991 hanengwa cyane abakomeje kugoreka amateka bavuga ko Jenoside itateguwe ahubwo yatewe n’uburakari bw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana mu 1994.
Mu mugoroba wo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Kinigi, wabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, bamwe mu baharokokeye bamaganye bikomeye abakwirakwiza imvugo ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’uburakari bw’abahutu batewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana Juvenal nyamara itotezwa, kumeneshwa, urwango no kwica Abatutsi byaratangiye mbere y’iryo hanuka ry’indege.
Munyarutete Joseph wiciwe abo mu muryango we mu 1991, yagize ati “Abakoresha amateka nabi bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi turabamaganye kuko ino Jenoside yatangiye kuwa 23 Mutarama 1991 aba twibuka nibwo bishwe nyuma yo gutotezwa no gufungwa biswe ibyitso by’inyenzi, baratwikiwe ku buryo byageze mu kwezi kwa kabiri uwo mwaka abanyuma bamaze kubatsemba.”
Muri ako gace kahoze ari Komine Kinigi kuri ubu gakora ku Mirenge ya Nyange, Kinigi Musanze na Shingiro, Abarokotse baho bavuga ko bataheranywe n’ibikomere n’amateka mabi banyuzemo ahubwo bagerageje kongera kurundanya ubuzima bakaba bakataje mu rugamba rw’iterambere.
Bati ” Ntabwo twaheranywe n’amateka mabi kuko nyuma yo kubohorwa n’Inkotanyi dushima cyane zikatugarurira ubuzima, twarize abandi twashinze ingo abana bari kwiga, amatungo twarongeye turorora mbese dufite icyizere cy’ubuzima butazongera kurangwa n’ibibi kuko turangajwe n’iterambere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimye Inkotanyi zitanze zikarokora bamwe mu bicwaga ubu Igihugu kikaba gifite ubuzima, asaba abaturage kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri.
Ati “Ntabwo byabaye kurokora gusa ahubwo byabaye no kurema ubuzima bushya u Rwanda rurongera ruravuka, u Rwanda rwari rwarishwe uyu munsi rutemba amata n’ubuki, rwuzuye ubumwe, rwuzuye n’ubudaheranwa duhuriza hamwe imbaraga kugira ngo turwubake. Turasaba abaturage, kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’ipfobya rya Jenoside ahubwo duharanire gukomeza kunga ubumwe.
Urwibutso rwa Kinigi mu Karere ka Musanze rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 166, rufite amateka adasanzwe kuko imibiri irushyinguyemo ari iy’Abatutsi bishwe mbere ya 1994.






