Amakuru Kwibuka

Musanze: Urubyiruko rwiga muri MIPC rwibukijwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside yari yoretse Igihugu

Urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Muhabura Integrated Polytechnic College, MIPC, mu Karere ka Musanze, rwibukijwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe igihe kitari gito yatumye hicwa abarenga miliyoni basabwa kuyigendera kure bahangana n’abakiyifite.

Uru rubyiruko rwabisabwe ubwo abanyeshuri, abayobozi ba MIPC bafatanyije n’izindi nzego bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’iri Shuri kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2026.

Abitabiriye iki gikorwa, basuye Urwibutso rwa Court d’Appel bunamira banashyira indabo ahashyinguye inzirakarengane z’Abatutsi basaga 800 ziharuhukiye mu bari bahahungiye bizeye ubutabera ariko bakahicirwa.

Umuyobozi wa MIPC, Manzi Innocent, yibukije urubyiruko ko rufite umukoro wo kumenya neza icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, bakanamenya neza amateka kugira ngo barusheho kunyomoza abayagoreka n’abayapfobya bigiza nkana.

Yagize ati “Ni byiza ko urubyiruko rumenya neza icyateye Jenoside kugira ngo bakirwanye banamenye uruhare rwabo mu kubungabunga no kwita ku bumwe bw’abanyarwanda. Bakwiye kandi kumenya uko bakoresha imbugankoranyambaga bakajonjora ibibi mu byiza kandi bakavuga ukuri kw’ibyabaye.”

Bamwe mu rubyiruko rwiga muri MIPC, bavuga ko ibiganiro bahabwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso zibitse amateka, gusoma ibitabo n’ibindi ari bimwe mu bibafasha kugira amakuru ahagije abafasha guhangana n’abagipfobya Jenoside.

Ruti Frank ni umwe muri bo yagize ati “Ntituzigera dushyigikira abakoresha imbugankoranyambaga bapfobya Jenoside twirinda kubisangiza abandi, ahubwo ukuri kw’ibyo twize twiboneye ku nzibutso n’ibindi bikwiye kutubera intwaro yo kugaragaza amateka y’ukuri.”

Mu butumwa bwatanzwe na Kayitare Anicet wari uhagarariye Umuryango Uharanire Inyungu y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, yibukije urubyiruko ko rugomba kujya rushungura ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga bakanyomoze abagifite ingengabitekerezo mbi.

Yagize ati “Hari imbugankoranyambaga abenshi murazikoresha, hari ibihavugirwa byinshi kandi bitari byo, bamwe bagahita babyemera. Mugerageze musome mujojore ibizima ibibi mubinyomoze kuko muzi ukuri.”

Yakomeje agira ati” Murangwe no kugira ubumuntu nibwo ibyo mwiga bizabagirira akamaro mukakagirira n’Igihugu, Inkotanyi zabohoye igihugu banganaga namwe ariko amahirwe mufite ubu n’iterambere ntibari babifite ariko baritanze barokora Abatutsi bicwaga mu 1994, Igihugu kigarura ubuzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, nawe avuga ko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kwigirwaho ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazasubira ukundi.

Ati ” Ningombwa ko tuzirikana amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo tuyigireho itazongera kubaho ukundi, mu mashuri naho yarahabaye cyane aho bahagurutsaga abanyeshuri bababaza ubwoko Abatutsi bakirukanwa, bagatotezwa abandi bagafungwa bitwa ibyitso no kubita amazina abambura ubumuntu. Ndasaba mwe kwigira kuri aya mateka mukayahindura meza kugira ngo tutazongera kuyasubiramo.”

Muri iki gikorwa hanaremewe Nyiramafishi Rachel, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye wahuye n’ibikomere bikomeye yatewe na Jenoside, ahabwa inyana mu rwego rwo kumugaragariza ko Igihugu kimutekerezaho no kumuherekeza mu rugendo rwe rw’iterambere bamufasha kwibuka yiyubaka.

Ishuri rya Muhabura Integrated Polytechnic College rikorera abahoze Ikigo cya gisirikare cya Camp Muhoza cyagize uruhare rukomeye mu gutererana no kwica Abatutsi babaga bahungiye i Musanze harimo n’Abiciwe mu Ngoro y’Ubutabera yari Cour d’Appel de Ruhengeri.

Urubyiruko rwo muri MIPC rwibukijwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside yari yoretse Igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *