Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye ipeti rya Assistant Inspector Of Police, AIP, abapolisi bashya 436 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari PTS Gishari, byahujwe no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’Igihugu mu bufatanye n’abaturage.
Abarangije amasomo barimo abagore 109 n’abagabo 327, harimo abari basanzwe ari abapolisi bongeraga ubumenyi mu gihe abandi ari bwo bagiye kwinjira muri Polisi y’Igihugu n’abanyamahanga 9 baturutse muri Seychelles.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yagaragaje ko abasoje amahugurwa bayatangiye ku wa 15 Nyakanga 2025.
CP Niyonshuti yagaragaje ko abarangine bari mu byiciro bitandukanye harimo 124 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rya Polisi mu mashami atandukanye, 172 bari basanzwe ari abapolisi bato barimo icyenda baturutse muri Seychelles, 66 bavuye mu buzima bwa gisivili, 50 ba NISS na RIB na bane basoreje amahugurwa yabo muri Singapore na Misiri.
CP Niyonshuti yagaragaje ko ubumenyi bahawe, buzabafasha kwitwara neza no kuzuza inshingano zabo mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasabye ba ofisiye bashya muri Polisi kuzarangwa n’indangagaciro, baharanira gushyira umuturage ku isonga kandi barwanya ruswa.
Ati “Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa, ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze.”
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize Polisi ikora akazi k’indashyirwa no guharanira umutekano w’igihugu no mu mahanga.
Ati “Ndashimira abapolisi bose, ab’uyu munsi n’abo mu gihe cyahise ku bw’umurava n’ubwitange babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye, mu cyubahiro n’agaciro bibakwiye. No hirya y’imbibi z’igihugu cyacu izi ndangagaciro zikomeje kubaranga mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro.”
Mu 2000 nibwo inzego zarimo Gendarmerie Nationale yakoreraga muri Minisiteri y’Ingabo, Polisi ya Komini yakoreraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse n’Abagenzacyaha (Judicial Police Inspectors) bakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera zahujwe zikora Polisi y’Igihugu.
Kuva mu 2005, Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu, yohereje abapolisi mu butumwa butandandu (6) bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), harimo abakora nk’ Amatsinda ya Polisi (FPUs) ndetse n’Abapolisi ku giti cyabo (IPOs).
Polisi y’u Rwanda ifite amashuri atatu ayifasha mu guhugura no guteza imbere abapolisi ari yo Ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS – Gishari), Ikigo cy’Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba cya Mayange (CTTC – Mayange) n’Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC).

