Amakuru Imikino

Ikipe ya Masaka yakoze amateka mu Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026

Umurenge wa Masaka wegukanye Igikombe cy’umupira w’amaguru mu isushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 naho Umujyi wa Kigali wiharira ibihembo.

Iyi mikino yasojwe ku Cyumweru, tariki 21 Kamena 2026 mu Karere ka Bugesera.

Inkuru dukesha IGIHE uvuga ko mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo irimo gusiganwa ku maguru mu kilometero kimwe, Niyomugisha Diane wo mu Burengerazuba na Sekabaraga Sildio wo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.

Mu gusiganwa mu ntera y’ibilometero eshatu, Yankurije Marthe wo mu Burengerazuba na Manishimwe Jean Baptiste wo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.

Yankurije Marthe yongeye kwegukana undi mudali mu gusinwa mu ntera y’ibilometero 10, mu gihe Munyakazi Felecien wo mu Mujyi wa Kigali yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu ntera y’ibilometero 15.

Mu kubuguza cyangwa gukina Igisoro, Bampire Regis na Niyonagize Alfred bombi bo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.

Gusimbuka urukirampende, Uwimana Lucie wo mu Burengerazuba na Masengo Gibril w’i Kigali bahize abandi.

Mu gusiganwa ku magare, Nishimwe Gisele wo mu Mujyi wa Kigali na Mfiteyesu Emmanuel wo mu Ntara y’Amajyaruguru bahize abandi.

Mu mikino ikinwa mu buryo bw’amakipe muri Sitting Volleyball, Kirehe na Gasabo zahize andi makipe mu bagabo n’abagore.

Muri Volleyball Ngoma yegukanye umwanya wa mbere mu Bagore, itsinze Gicumbi amaseti 3-0 (25-19, 25-16, 25-21).

Mu bagabo, Kicukiro yatsinze Gasabo amaseti 3-0 (25-19, 25-15, 28-26) yegukana umwanya wa mbere.

Muri Basketball, Kicukiro yatsinze Kamonyi amanota 81-69 yegukana igikombe mu bagabo, mu gihe mu bagore igikombe cyegukanwe na Kayonza yatsinze Kamonyi amanota 73-61.

Mu mupira w’amaguru mu bagore, Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke wisubije igikombe utsinze uwa Kacyiru kuri penaliti 5-4, nyuma y’aho amakipe yanganyije ubusa ku busa.

Mu bagabo, igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Masaka wanyagiye uwa Nyarugenge ibitego 6-3 mu mukino witabiriwe n’abafana benshi cyane.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uko irushanwa ryagenze avuga ko umwaka utaha rizaryoha kurushaho.

Ati “Irushanwa ryagenze neza cyane, iyo tubaze dusanga ryaritabiriwe n’abarenga miliyoni eshatu n’igice. Rifite icyo risobanuye kiremereye kuko twizihizamo imiyoborere myiza y’igihugu cyacu n’ubumwe.”

“Iri rushanwa rizamura urwego buri mwaka, rituma rirushaho kugenda neza impano z’abaturage zikagaragara. Umwaka utaha tuzashyiramo imbaraga kugira ngo rikomeze kugenda neza.”

Amakipe yitwaye neza ahembwa miliyoni 1,8 Frw. Irushanwa ry’umwaka utaha rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Imikino y’Umurenge Kagame Cup yaritabiriwe cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *