Politiki Umutekano

Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe umuvugizi wa w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yagize Brig Gen Patrick Karuretwa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga.

Mu itangazo rya RDF ryashyizwe hanze ku wa 17 Kamena 2026, ryerekanye ko Brig Gen Karuretwa ariwe Muvugizi wa RDF kandi ko azakomeza no gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.

Brig Gen Karuretwa yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri ‘The Fletcher School at Tufts University’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga.

Yakoze kandi muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, irimo kuba umujyanama mu by’umutekano kuva mu 2011 kugeza muri Werurwe 2016.

Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, Brig Gen Karuretwa yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Mu Ukuboza 2024, Brig Gen Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, afatanya iyi nshingano n’iyo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.

Brig Gen Karuretwa yasimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse gutangira inshingano yo kuyobora umutwe w’ingabo za Afurika y’iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, EASF.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *