Iyobokamana Kwibuka

Amajyaruguru: ADEPR yashyikirije inzu 5 imiryango y’Abarokotse Jenoside bahabwa n’ubundi bufasha

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR Ururembo rw’Amajyaruguru bwashyikirije imiryango 5 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru ndetse bubagenera n’ibindi bikoresho byo mu nzu n’ibiribwa.

Izo nzu zubatswe imwe imwe muri buri Karere, zubatswe mu buryo bugezweho kuko into muri zo iba ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse ikubakirwa n’igikoni gifite ikindi cyumba zikagira ubwiherero n’ibikoni kandi zigahabwa n’ibigega byo gufata amazi hakiyongeraho no kuba zizitiye n’ibipangu byazo.

Nyuma yo gushyikirizwa izo nzu, iyo miryango yagenerwaga ubufasha bw’ibikoresho birimo intebe zo mu ruganiriro, ibitanda byo mu byumba ndetse bigashyirwaho isaso rya mateka zabyo n’ibiryamirwa ndetse bagahabwa ibiribwa bishobora kubatunga mu gihe kirenze amezi ane.

Inzu kandi zubatswe na ADEPR ziri muri gahunda bihaye yo kubakira imiryango 34 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Gihugu hose aho kugeza ubu inzu 31 zamaze gushyikirizwa ba nyirazo naho izindi 3 imirimo iri gusozwa hakorwa amasuku.

Umwe mu bahawe inzu wo mu Karere ka Musanze, Twagirayezu Jean Claude wafashijwe, yagize ati “Inzu nabagamo yari yarangiritse cyane ku buryo buri wese yabibonaga. Ndishimye cyane ku bufasha ADEPR yampaye kuko ubu mbonye inzu nziza cyane ikomeye kandi ikeye. Ngiye kuyifata neza nkomeze nyibungabunge nyiteho.”

Umuyobozi wa IBUKA wungirije mu Karere ka Musanze, Karemanzira Fidele, na we yashimye ubuyobozi bwa ADEPR ku bufasha bwageneye uyu muryango ndetse n’uruhare bagira mu kwigisha amateka nyakuri ya Jenoside.

Ati “Tugomba gukomeza kurinda ibyo twagezeho no guhangana n’abagifite ibitekerezo bigamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Turashimira itorero rya ADEPR ku kuba rikomeza kuzirikana abakirisitu baryo bishwe muri Jenoside no gukomeza kwigisha amateka nyayo abakristo n’urubyiruko.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu, Rev. Eugène Rutagarama, ahamya ko Kwibuka bufasha abantu kuzirikana amateka no guharanira ko ayo mateka atazongera kubaho ukundi.

Ati “Kwibuka bidufasha gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n’inzira cyanyuzemo kugira ngo kigere aho kigeze uyu munsi. Nubwo hari bamwe mu bakozi b’Imana bataye inshingano zabo bakifatanya n’abicanyi, tunishimira ko hari abandi bagumye ku ndangagaciro z’ubumuntu bakarinda bakanahisha Abatutsi bahigwaga. Ibyo bitwigisha ko umuntu wese afite inshingano zo guhitamo icyiza no kurwanya ikibi.”

Yasabye kandi abahabwa ubu bufasha gufata neza inzu bahawe ariko bagahera kuri ibyo bikorwa biteza imbere kandi ko ADEPR izakomeza gutanga umusanzu wayo mu gufasha umuryango Nyarwanda, abashishikariza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya, gukomeza kwigisha amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

gize ati: “Kwibuka bidufasha gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n’inzira cyanyuzemo kugira ngo kigere aho kigeze uyu munsi. Nubwo hari bamwe mu bakozi b’Imana bataye inshingano zabo bakifatanya n’abicanyi, tunishimira ko hari abandi bagumye ku ndangagaciro z’ubumuntu bakarinda bakanahisha Abatutsi bahigwaga. Ibyo bitwigisha ko umuntu wese afite inshingano zo guhitamo icyiza no kurwanya ikibi.”

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara y’Amajyaruguru, Ntirenganya Jérôme, yashimye ADEPR ku gikorwa cyo kubakira Abarokotse Jenoside, avuga ko gihura neza n’insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 32 igira iti “Twibuke Twiyubaka”.

Yagize ati “Kuba Itorero rya ADEPR ryarahisemo guhuza Kwibuka n’igikorwa gifatika cyo kubakira uwarokotse Jenoside ni urugero rwiza rw’ubumuntu n’ubufatanye. Turabashimira ku ruhare rwanyu mu kubaka imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.”

Ibikorwa byo kuremera imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe na ADEPR byagiye bihuzwa no Kwibuka no kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Turere twose bigizwemo uruhare n’abakristo b’iryo Torero n’inzego zitandukanye.

ADEPR yagiye yubakira inzu umuryango w’Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri buri karere
Ibikorwa byo kuremera imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagiye bihuzwa no Kwibuka no kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyaruguru Ntirenganya Jerôme yashimiye ADEPR ubufasha yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi Mukuru wungirije wa ADEPR, Eugène Rutagarama yavuze ko bazaharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *