Amakuru Ubukungu

Musanze: Imiryango 266 yorojwe amatungo magufi isabwa kurwanya ubuzererezi mu bana

SOS Children’s Villages Rwanda ibinyujije mu Mushinga SOS/BMZ uterwa inkunga na Minisiteri y’Ubudage Ishinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga n’Iterambere, yoroje amatungo magufi imiryango 266 yo mu Karere ka Musanze, aborojwe basabwa kurwanya ubuzererezi mu bana.

Iyo miryango yorojwe, ni iyo mu Mirenge ya Cyuve, Gacaca, Muhoza na Musanze yiganjemo abana bagiye mu buzererezi ndetse n’ababa bafitse ibyago byo kubujyamo bitewe n’imibereho n’ubuzima babayemo.

Biteganyijwe ko imiryango yose hamwe izorozwa ari 300 ariko mu Cyiciro cya mbere borojwe imiryango 266 naho indi 34 izorozwa mu cyiciro cya kabiri.

Mu matungo borojwe, harimo ingurube, intama n’ihene zagiye zihabwa buri muryango watoranyijwe nyuma yo guhabwa amahugurwa yo kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, ubuzima bwo mu mutwe, kugira ingo zitekanye z’ikitegererezo, kurwanya imirire mibi, kurwanya ubuzererezi, kwiteza imbere n’ibindi.

Umukozi wa SOS/BMZ, Devotha Uwanyirigira, yasabye abahawe ayo matungo kuyorora neza kugira ngo atange umusaruro abateze imbere mu miryango yabo, bagaharanira kuzorozanya hagati yabo no ku yindi miryango ariko bagaharanira ko ubuzererezi mu bana bucika.

Yagize ati “Murabona ko amatungo muhawe ari meza nk’uko muri kubyivugira, murasabwa kuyitaho mukayorora neza kugira ngo yororoke abateze imbere. Uwahawe intama azoroza uwahawe ihene ndetse uwahawe ihene yoroze uwahawe ingurube n’abahawe ingurube baboroze gutyo gutyo kugeza buri wese abonye kuri aya matungo yose.”

Yakomeje agira ati “Uko aya matungo azakomeza kororoka bizagera aho mworoze n’abandi benshi. Icyo tubasaba, ni ugukomeza kwita ku bana mukabarinda ubuzerere kuko iyo baburimo barangirika cyane bakajya mu ngeso mbi n’urugomo igihugu kikahahombera kandi namwe murahomba kuko nta mwana waremewe kuba inzererezi.”

Umwe mu babyeyi borojwe kuri ayo matungo wo mu Murenge wa Cyuve, Habyarimana Emmanuel, yijeje ababafashije muri iyo gahunda yo kurengera umwana arindwa ubuzererezi, ababyeyi n’ubuyobozi bwite bwa Leta ko bazaharanira ko nta mwana ujya mu buzererezi cyane ko abo bana baba bagaragara ariko ugasanga hari abababona bakigira ba ntibindeba.

Yagize ati” Turashimira cyane SOS/BMZ ku byo imaze kutugezaho. Yaraduhuguye iduha ubumenyi butandukanye, yadufashije kwihuriza hamwe mu matsinda ndetse no mu gihe gito tumaranye iduhaye amatungo meza kandi yitaweho neza.”

” Ahasigaye rero ni ahacu ho kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yacu n’abaturanyi. Intego twihaye ni uko tugiye guharanira ko nta mwana ujya mu buzererezi kuko abenshi baturuka aho dutuye, niho tugiye guhera tubikumira kuko ubumenyi n’ubushobozi twarabihawe.”

Umukozi w’Umurenge wa Cyuve ushinzwe imiyoborere myiza, Usabye Emmanuel, yibukije imiryango yorojwe ko kuba bahawe amatungo nta kiguzi bitavuze ko atagomba kwitabwaho kuko bazakomeza gukurikirana ko ameze neza abasaba kwirinda ingeso mbi zo kuyagurisha atarororoka.

Yagize ati “Murabona aya matungo muhawe! Ntihagire uwibwira ko itungo ari irye ngo abe yagira ingeso mbi yo kurigurisha kuko tuzakomeza gukurikirana tureba ko yorororotse akabateza imbere mukabona kuba noneho mwagurisha yabaye menshi ariko mudahereye kuri aya mwahawe.”

“Turabasaba ko uwo itungo rye ryagira ikibazo yajya abimenyekanisha kugira ngo ryitabweho kuko abavuzi b’amatungo turabafite kandi igihe bagerageje bikanga rigapfa biba bizwi harebwa uburyo yashumbushwa kuko byose biba bizwi. Muyorore abateze imbere.”

Umushinga SOS/BMZ ugamije kwita ku bana bagiye mu buzererezi bagasubizwa mu miryango, abirirwa bazerera mu mihanda bagataha mu ngo n’abakiri mu buzererezi bagasubizwa mu ngo bakabaho batekanye, naho ababyeyi babo bagahabwa amahugurwa atandukanye bakanabumbirwa hamwe mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya kugira ngo babashe kurera abo bana mu buryo bwuzuye.

Aborojwe amatungo basabwe kuyitaho kugira ngo abahe umusaruro
Abahawe amatungo bibukijwe ko atari ayo kugurishwa ahubwo bagomba kuyorora akororoka bakabona kujya bayagurisha
Zimwe mu ngurube zatanzwe zirimo amashashi ageze igihe cyo kwima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *