Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaraje ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibwira ko babonye ubuhungiro mu Bufaransa nta mwanya bazahabwa kuko amategeko azakomeza gukurikizwa bakabiryozwa.
Mu butumwa Macron yatanze kuri uyu wa 2 Kamena 2026, ubwo hatahwaga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Nkombe y’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa rwiswe ‘Les Archives’.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bo muri Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, n’abandi barimo Abarokotse Jenoside.
Perezida Macron yagaragaje ko hari abagejejwe mu nkiko, bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside, kandi ko byari ngombwa ko baburanishwa ndetse hakomeje n’iperereza kugira ngo n’abakidegembya babiryozwe.
Yagize ati “Mu myaka ya vuba, ubutabera bw’u Bufaransa bwakomeje akazi kabwo, kari ngombwa. Imanza zarabaye kandi andi maperereza arakomeje.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yashimangiye ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, bityo abakoze Jenoside, bakajya mu Bufaransa bibwira ko ari ho bazihishira ubutabera, bibeshye cyane.
Ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Kandi abatekereje ko babonye igihugu cyacu nk’ubuhungiro bw’iteka, ubutabera bw’u Bufaransa bwababoneye igisubizo. Nta cyaha cyibasiye inyokomuntu kizasaza cyangwa ngo ntigihanwe. Mbisubiremo, ubutabera buzatangwa.”
Perezida Macron yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, haracyariho ibinyamakuru bikora nka RTLM, asaba abantu gufungura amaso, bakabirwanya bivuye inyuma kugira ngo bidakomeza kuroha sosiyete mu manga.
Yagize ati “Ni gute tutakangaranywa n’imbaraga z’icengezamatwara rikwirakwizwa ku ikoranabuhanga? Kuri za ecrans zacu, hari izindi za RTLM. Nidukanguke turwanye ingengabitekerezo ishingiye ku moko n’ivanguraruhu iri kwimikwa hirya no hino.”
Perezida Kagame yashimiye Macron kuba tariki ya 27 Gicurasi 2021 yarasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, akemera ko u Bufaransa bwatereranye u Rwanda kuva mu gihe bwabonaga ibimenyetso-mpuruza bya Jenoside.
Yagize ati “Perezida Macron, ndagira ngo ngushimire kubera impamvu ebyiri; umuhate n’ubumuntu. Mu myaka itanu ishize, wariyemeje, uza i Kigali nyuma y’ishyirwa hanze rya raporo ebyiri zigenga, imwe yamuritswe na Leta yawe, indi yamuritswe n’u Rwanda, uza mu gihe zagaragazaga umwanzuro umwe.”
Perezida Kagame yakomeje ati “Wemeye ko u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside ariko ntibwabikoze. Nanjye nagaragaje ko aya magambo ari ikintu cy’ingenzi cyane kurusha gusaba imbabazi, ahubwo ari ukuri.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko n’ibindi bihugu byinshi byatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko u Bufaransa ari bwo bwateye intambwe ikomeye yo kwemera byeruye ko bwashoboraga gutabara Abatutsi, bukanashyira imbaraga nyinshi mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside.
Ati “Turanashimira imbaraga nyinshi zashyizwe mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa, guhakana Jenoside bikanagirwa icyaha. Uwo murimo ugomba gukomeza.”
U Bufaransa bwaburanishije bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside nka Dr. Rwamucyo Eugène, Dr. Sosthène Munyemana, Philippe Hategekimana na Claude Muhayimana, Perezida Macron yatangaje ko buzanakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.



