Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yanganyije n’iya Portugal igitego 1-1 mu mukino byari byitezwe ko iza kwandagazwamo.
Umukino w’Igikombe cy’Isi wahuje aya makipe yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, byari byitezwe ko Ikipe ya DFC iza kunyagirwa n’iya Portugal yari yakoze ku bakinnyi bayo bakomeye barimo na Christiano Ronaldo, ariko waje kurangira amakipe yombi agabanye amanota.
Portugal yahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, yinjiye mu mukino neza ndetse ku munota wa gatandatu, João Neves, abona igitego cya mbere ku mupira yaherejwe na Pedro Neto.
Igice cya mbere kujya kurangira mu minota ine y’inyongera, Rutahizamu wa DRC, Yoane Wissa yishyuye igitego bajya kuruhuka banganya igitego 1-1.
Ni igitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Arthur Masuaku.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, akaba ari na cyo gitego cya mbere RDC itsinze mu Gikombe cy’Isi, n’umukino wa mbere inganyije muri iri rushanwa, dore ko ubwo iriherukamo mu 1974 yananiwe kubona igitego na kimwe.
