Amakuru Imikino

Unity SC yarungurutse Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ishya ubwoba irasezera

Ikipe ya Unity SC yaherukaga gutsindira kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, irimenyesha ko ifite ititeguye gukina muri iki cyiciro bitewe n’amikoro.

Iyi kipe yari yazamukanye na Sunrise FC zigomba gukina mu Cyiciro cya mbere, ariko Perezida wa Unity SC, Kagarama Emmanuel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bandikiye FERWAFA ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi, bayimenyesha iki cyemezo bafashe.

Ati “Ibaruwa twayitanze ejo. Impamvu ni nyinshi zitandukanye, ariko impamvu nyamukuru ni ikibazo kigendanye n’ingengo y’imari no kuzamura impano. Hari iminsi [14] twagenewe tutagombaga kurenza kugira ngo tugume aho twari turi, ku buryo bitangiza izindi gahunda.”

Yongeyeho ko ari ukubera impamvu z’amikoro kuko gukina Icyiciro cya Mbere bisaba amikoro yisumbuye ugereranyije no mu Cyiciro cya Kabiri.

“Amarushanwa twari turimo yo birashoboka, ariko murabizi ko mu Cyiciro cya Mbere bisaba ibintu byinshi bitandukanye. Iyo tuganiriye n’umuterankunga wacu atubwira ko icy’ingenzi cyane atari ukujya mu byiciro byo hejuru, ahubwo icyo ashyize imbere ni ukuzamura umupira w’abana b’Abanyarwanda.”

“Twakinishaga abana bari munsi y’imyaka 23, tuzamutse mu Cyiciro cya Mbere, mu bana 28 twari dufite, abo twakeneramo ni umunani cyangwa barindwi. Bivuze ko hari abo twaba dutaye mu muhanda kandi twakabafashije. Turashaka kuba ikiraro gihuza abana n’amakipe akomeye. Twazamutse imburagihe nkurikije ibyo dushaka gukora mu mupira w’u Rwanda.”

Kagarama yakomeje avuga ko abana bari bafite bagaragaza impano, ntawe bazabuza kujya mu ikipe ashaka. Ati “Ubishaka tuzagumana, ntawe tuzabuza kugenda kuko ntabwo dufite gereza. Umuterankunga wacu afite amakipe ahantu hatandukanye harimo i Burayi, mu Bubiligi.”

Byitezwe ko Unity SC izasimburwa na Etoile de l’Est yabaye iya gatatu muri ’play-offs’ z’Icyiciro cya Kabiri.

Biteganyijwe ko BK Pro League ya 2026/27 izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, isozwe ku wa 30 Gicurasi 2027.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *