Iyobokamana Kwibuka

Musanze: ADEPR yibutse abishwe muri Jenoside, ishyikiriza inzu uwarokotse

Ubuyobozi bwa ADEPR bufatanyije n’abakristo b’iri Torero n’inzego zitandukanye mu Karere ka Musanze, bibutse ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashyikiriza inzu umuryango w’uwarokotse wabaga mu icumbi ryangiritse cyane.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Kamena 2026, ubwo ubuyobozi bwa ADEPR bwibukaga Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka no gushyira indabo ku mva iruhukiyemo Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo ku Rwibutso rw’Akarere ka Musanze rwa Court d’Appel.

Umuryango washyikirijwe inzu, ni uwa Twagirayezu Jean Claude wo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, wari usanzwe uba mu nzu yari yarangiritse cyane biturutse ku ngaruka z’umutingito wayangije mu myaka irenga 14 ishize.

Byabaye ngombwa ko iyo nzu isenywa, hubakwa indi igezweho igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero n’ubwogero byo hanze ariko byose bibanza gutegwa no gushyirirwaho umusingi kugira ngo bitazongera kwangirika.

Usibye izo nyubako, umuryango wafashijwe wahawe n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe zo mu ruganiriro, ibitanda, isaso n’ibiryamirwa ndetse uhabwa n’ibiribwa byo kubafasha muri iyi minsi, byose bikozwe na ADEPR Musanze.

Twagirayezu Jean Claude wafashijwe, yagize ati “Inzu nabagamo yari yarangiritse cyane ku buryo buri wese yabibonaga. Ndishimye cyane ku bufasha ADEPR yampaye kuko ubu mbonye inzu nziza cyane ikomeye kandi ikeye. Ngiye kuyifata neza nkomeze nyibungabunge nyiteho.”

Umuyobozi wa IBUKA wungirije mu Karere ka Musanze, Karemanzira Fidele, na we yashimye ubuyobozi bwa ADEPR ku bufasha bwageneye uyu muryango ndetse n’uruhare bagira mu kwigisha amateka nyakuri ya Jenoside.

Ati “Tugomba gukomeza kurinda ibyo twagezeho no guhangana n’abagifite ibitekerezo bigamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Turashimira itorero rya ADEPR ku kuba rikomeza kuzirikana abakirisitu baryo bishwe muri Jenoside no gukomeza kwigisha amateka nyayo abakristo n’urubyiruko.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu, Rev. Eugène Rutagarama, ahamya ko Kwibuka bufasha abantu kuzirikana amateka no guharanira ko ayo mateka atazongera kubaho ukundi.

Ati “Kwibuka bidufasha gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n’inzira cyanyuzemo kugira ngo kigere aho kigeze uyu munsi. Nubwo hari bamwe mu bakozi b’Imana bataye inshingano zabo bakifatanya n’abicanyi, tunishimira ko hari abandi bagumye ku ndangagaciro z’ubumuntu bakarinda bakanahisha Abatutsi bahigwaga. Ibyo bitwigisha ko umuntu wese afite inshingano zo guhitamo icyiza no kurwanya ikibi.”

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Musanze, Munyaneza Jean Maurice, yibukije abitabiriye iki gikorwa ko umukristo nyawe arangwa n’urukundo, impuhwe, kubaha ubuzima bwa mugenzi we no kugira uruhare mu kubaka igihugu gitekanye kandi kirangwa n’iterambere.

Hunamiwe Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere ka Musanze rwa Court d’Appel
Inzu yashyikirije umuryango wa Twagirayezu Jean Claude yubatswe mu buryo bugezweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *