Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 37 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 w’aho yakoraga.
Uwo musore yafashwe ku itariki ya 17/09/2025, mu Mudugudu wa Akamamana, Akagali ka karuruma, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, afatirwa mu rugo yakoragamo nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Akurikiranyweho kuba mu bihe bitandukanye by’ukwezi kwa 08/2025 yarasambanyije uyu mwana. Byamenyekanye ko asambanya uyu mwana, ubwo umuturanyi wabo yarebaga muri Terefoni y’uwo musore agasangamo amashusho yafashe ari gusambanya uwo mwana.
Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; asobanura ko yatangiye gusambanya uwo mwana mu kwezi kwa 08/2025 kandi ko byose yabitewe n’inzoga, abisabira imbabazi.
