Amakuru Ubukungu

Bwa mbere mu mateka Lisansi yarengeje 2900 ku isoko ry’u Rwanda 

Urwego Ngenzuramikorere ry’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw naho iya mazutu yo iba 2205 Frw.

Itangazo rya RURA rigaragaza ko ibikomoka kuri Peteroli byazamutse

Ibiciro byatangajwe kuri uyu wa 16 Mata 2026, RURA yemeje ko bitangira gukurikizwa kurj uyu wa 17 Mata 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.

Ni ku nshuro ya kabiri ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bivugururwa mu kwezi kumwe kuko ku wa 3 Mata 2026 aribwo byari byavuguruwe.

Icyo gihe litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yari yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw.

Na byo byaherukaga guhindurwa ku wa 4 Werurwe 2026, aho litiro ya lisansi yari kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu yari yageze yageze kuri 1.948 Frw.

Itangazo rya RURA rigaragaza ko ibi biciro byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka zigenda ziyongera ku isoko mpuzamahanga.

Riti “Kubera ingamba zafashwe zigamije guhangana n’ingaruka zaterwa n’izo mpinduka, igiciro cya mazutu nticyahindutse, mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ubwikorezi bw’ibintu, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu muri rusange.”

RURA yavuze ko abaturarwanda basabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha cyane cyane imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyangwa gusangira imodoka (carpooling), no kwirinda ingendo zitari ngombwa hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze ukwezi n’igice itangiye, yatumye ibikoka kuri peteroli bizamuka kuko Iran yafunze Umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.

Ubwo hazamurwaga ibiciro bya lisansi ku wa 3 Mata 2026, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye abanyamakuru ko iki kibazo kiri kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.

Ati “Kiriya kibazo kiri kugira ingaruka mu buhahirane Mpuzamahanga cyane cyane ku bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi, bikaba byaramaze kugira ingaruka zigaragara ku biciro, ku isoko mpuzamahanga cyane cyane ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz.”

Raporo yashyizwe hanze ku wa 14 Mata 2026, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, International Energy Agency, cyemeje ko ubusabe bw’abashaka ibikomoka kuri peteroli buzagabanyukaho utugunguru ibihumbi 80 ku munsi muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *