Leta y’u Burundi yemeje ko Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Gabby Bugaga, yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Kivoga mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2026.
Urupfu rw’uyu mugabo, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo ababibonye babonaga imodoka ye yaranze umuhanda ikagwa mu murima w’imikindo uri mu gace ka Kivoga mu Murwa Mukuru i Bujumbura.
Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma y’u Burundi akaba n’Umuvugizi wayo, Jérôme Niyonzima, yemeje aya makuru avuga ko u Burundi bubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’impanuka yahitanye uwo minisitiri.
Yagize ati “Repubulika y’u Burundi ifite umubabaro mwinshi wo kumenyesha Abarundi n’amahanga urupfu rutunguranye rwa Minisitiri Gabby Bugaga, rwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mata 2026, ahitanywe n’impanuka.”
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, nawe yatangaje ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Minisitiri Bugaga, yihanganisha umuryango we n’Abarundi bose.
Ati “Imana imwakire, imuhembere ubutwari, umwete n’umurava byamuranze mu mirimo yose yo gukorera igihugu.”
Bugaga yamenyekanye cyane mu gihe yari umunyamakuru ku gitangazamakuru cy’igihugu, RTNB. Yakoze indi mirimo mu nzego zirimo Sena no muri Komisiyo ishinzwe amatora, CENI.
Yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru mu ntangiriro za Kanama 2025 kugeza ubu ubwo yitabye Imana azize impanuka bamwe babanje gukeka ko yaba yishwe.
