Fernando Dias wari mu biyamamarije kuyobora Guinée-Bissau mu matora yabaye tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ndetse wahamyaga ko ariwe wayatsinze yahungiye muri Nigeria nyuma y’aho ubutegetsi bwa Umaro Sissoco Embaló bukuweho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki gihugu cyakiriye Dias nyuma y’aho Perezida Bola Tinubu yemeye ko arindirwa umutekano kuko byagaragaraga ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Guverinoma ya Nigeria yasabye Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, CEDEAO, ko wakohereza ingabo zawo mu Mujyi wa Abuja kugira ngo zikomeze kubungabunga umutekano wa Fernando Dias.
Umaro Sissoco wari Perezida ndetse nawe wemezaga ko ariwe watsinze amatora yamaze guhungira muri Congo Brazaville nyuma yo guhirikwa ku butegetsi tariki 26 Ugushyingo 2025.
Ihuriro ry’imitwe ya politiki ryari rishyigikiye Dias ryamaganye iyi coup d’état yakozwe n’abasirikare, rigaragaza ko Umaro ari we wayiteguriye agamije kuburizamo itangazwa ry’ibyavuye mu matora ryari ryateganyijwe tariki ya 27 Ugushyingo, kuko yabonaga yatsinzwe.
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Bissau, Gen Horta Inta-a yavuze ko abasirikare bagiye ku butegetsi mu rwego rwo kuburizamo umugambi wo kuyobora igihugu mu buryo butemewe n’amategeko, wateguwe n’abarimo abacuruza ibiyobyabwenge.
Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Guinée-Bissau yatangaje ko idashobora gutangaza ibyavuye mu matora yabaye ku wa 23 Ugushyingo 2025, kubera udusanduku tw’itora na lisiti z’itora byasahuwe mu biro n’abasirikara bafashe ubutegetsi.

