Amakuru Ubutabera

Bishop Harerimana yakatiwe gufungwa imyaka ine isubitse mu gihe cy’imyaka ibiri

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Bishop Harerimana Jean Bosco ibyaha by’ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ine isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu yo miliyoni 1 Frw.

Urukiko kandi rwategetse Bishop Harerimana kwishyura Monique Nyiratuza Rudacogora indishyi za miliyoni 2,5 Frw na miliyoni 24 Frw z’agaciro k’imodoka ye yagurishije.

Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko Ubushinjacyaha bwatanze ikirego bugaragaza ko Nyiratuza Monique, yahaye Bishop Harerimana ibibanza bibiri biri mu Karere ka Rubavu n’ikibanza kimwe kiri mu Karere ka Gasabo i Gasogi.

Bishop Harerimana yahise yandika uwo mutungo ku Itorero rya Zeraphat Holy Church ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa fortuna yari yarasigiwe arayigurisha aguramo indi modoka yo mu bwoko bwa Vigo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka 1 n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw n’igihano cy’igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ku cyaha cy’ubuhemu.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko habayeho impurirane mbonezamugambi, busaba ko ibihano yasabiwe kuri buri cyaha byateranywa nk’uko itegeko ribiteganya agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeza ko Bishop Harerimana Jean Bosco ahamwa n’icyaha cy’ubuhemu ku bibanza bibiri biri mu Karere ka Rubavu ariko ko bitamuhama ku kibanza kiri i Kigali.

Urukiko kandi rwemeje ko Bishop Harerimana n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangamo ingwate.

Rwahanishije Bishop Harerimana igifungo cy’imyaka ine isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko ikirego cy’indishyi cya Nyiratuza Monique gifite ishingiro kuri bimwe, rutegeka Harerimana kwishyura indishyi ya miliyoni 2,5 Frw, gusubiza agaciro k’imodoka ye ya Fortuna yagurishijwe kangana na miliyoni 24 Frw.

Bishop Harerimana Jean Bosco afite urundi rubanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Ni urubanza areganwamo n’umugore we aho Ubushinjacyaha bwamusabiye guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi naho umugore we agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Icyemezo kuri urwo rubanza kizatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *