Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwahamagaje Canalbox kugira ngo itange ibisobanuro n’ingamba zihuse ku makosa amaze iminsi agaragara mu mitangire ya serivisi zayo.
Ikibazo cyagaragajwe muri iyi minsi ni icy’uko internet ya Canalbox igenda gake cyane ku buryo abakenera gukora ibisaba internet nyinshi bagorwa cyane.
Mu itangazo RURA yashyize hanze ku wa 21 Mata 2026, rivuga ko Canalbox yahamagajwe no itange ibisobanuro ku makosa ajyanye na serivisi mbi hagamijwe kurengera abafatabuguzi bayo bamaze iminsi binubira ko idakora neza.
Riragira riti “Nyuma yo kwihanangirizwa mu gihe gishize, Canalbox yahamagajwe kugira ngo itange ibisobanuro, ndetse inagaragaze ingamba zihuse zigamije gukemura ibi bibazo. RURA ishishikajwe n’iyubahirizwa ry’ibipimo byashyizweho mu gutanga serivisi inoze, ndetse irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru mu gihe bahawe serivisi zitanoze.”
Itegeko rivuga ko uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy’Urwego Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n’itegeko, ahanishwa kimwe cyangwa byinshi muri ibi bihano birimo “gutanga ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 15 Frw kuri buri munsi wose atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe yamenyeshejwe icyemezo cyongeye gushimangirwa.”
Iyo ikigo gikomeje kugira ibibazo bya serivisi mu buryo bwisubiramo, gishobora kuva ku gufatirwa ibihano byo gucibwa ihazabu, hakabaho gusuzuma mu buryo bwimbitse ibijyanye n’uruhushya rwo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse hagasuzumwa niba urwo ruhushya rukomeza kugira agaciro.
Iyo kandi ikigo gikomeje kugira ibibazo bya serivisi mu buryo bwisubiramo, gishobora kuva ku gufatirwa ibihano byo gucibwa ihazabu, hakabaho gusuzuma mu buryo bwimbitse ibijyanye n’uruhushya rwo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse hagasuzumwa niba urwo ruhushya rukomeza kugira agaciro
