Kwibuka Politiki

Urubyiruko rukora muri DIGITAL AXIS Ltd rwasuye Urwibutso rwa Musanze runaremera Abarokotse Jenoside 

Urubyiruko rucuruza ibikoresho by’ikoranabubanga muri DIGITAL AXIS Ltd rwagiye kwigira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Musanze ruruhukiyemo abiciwe mu Ngoro y’Ubutabera yari Cour d’Appel, runaremera imwe mu miryango y’Abarokotse.

Gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, biri mu mugambi w’uru rubyiruko rukorera DIGITAL AXIS Ltd ikora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabubanga n’ibyuma byabyo, rugamije kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bose bavutse nyuma ya Jenoside.

Bizafasha kandi urubyiruko, gusobanukirwa neza amateka bibafashe kuyasobanukirwa no kuyasobanurira neza abagifite umugambi wo kuyagoreka no kuyapfobya bifashishije ikoranabuhanga.

Uru rubyiruko kandi rwanenze rugenzi rwarwo rwijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi rukica inzirakarengane, rushimira urubyiruko rwari muri RPA rwitandukanyije n’ibikorwa bibi rugaharanira kurokora abicwaga.

Munezero Valentine ni umwe muri bo, yagize ati “Icyo twabonye bishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe bihagije na leta yari iriho, mu bitabiriye kuyikora harimo urubyiruko. Ikidushimisha ni uko n’abayihagaritse ari urubyiruko rw’Inkotanyi barakoze kwitanga, kandi natwe ntituzemera ko ibyo twagezeho bisenyuka turahari ngo tubirinde.”

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri DIGITAL AXIS LTD, Kazintwari Jean de Dieu, we avuga ko ibyo biboneye kuri uru Rwibutso bigiye kubafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Twaturutse hirya no hino mu gihugu, umukuru muri twe yavutse mu 1999 umuto ni mu 2005, twasuye Urwibutso rwa Court d’Appel, twigishwa amateka ashaririye y’uko Abatutsi biciwe mu Ngoro y’Ubutabera; ni amahano.”

” Dusanzwe dukoresha imbuga nkoranyambaga, ukuri twakubonye amateka ni ayacu, rero tugiye kuvuga ukuri duhangane n’abagipfobya amateka nk’aya.”

Uretse gusura Urwibutso, abakozi ba DIGITAL AXIS Ltd icuruza ibikoresho birimo telefoni zigezweho zirimo iza iphone, Pixel, Samsung n’izindi, imashini computers z’ubwoko bwose, imashini zisohora impapuro (Printers), ndetse n’ibikoresho byazo bisimbura ibishaje n’ibyangiritse (Accessories), baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Musanze babaha ibiribwa.

Urubyiruko rwiyemeje kwerekana ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ruhiga guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *