Inkuru ziri kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku Isi, ni intambara y’amagambo yadutse hagati y’Abanyamerika babiri b’ibihangage aribo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Léon XIV.
Iyi ntambara yatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo Perezida Donald Trump yanengaga yivuye inyuma Papa Léon XIV avuga ko adashoboye mu byerekeye politiki y’ububanyi n’amahanga.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri Joint Base Andrews, Trump yagize ati “Ntabwo dushaka Papa uvuga ko ntacyo bitwaye kugira intwaro kirimbuzi. Ni umugabo utekereza ko tutagakwiye kuba turi guhangana n’igihugu gishaka intwaro kirimbuzi kugira ngo kirimbure Isi, ntabwo ndi umufana wa Papa Léon XIV.”
Mbere yaho kuri Truth Social, Trump yari yatanbukije inyandiko ndende inenga Papa Léon XIV ko ari “umunyantege nke ku guhanga n’icyaha, akaba adashoboye muri politiki y’ububanyi n’amahanga”.
Trump yakomeje avuga ko “Papa Léon XIV atari ku rutonde rw’abashoboraga kuba papa mushya, ariko yatoranyijwe na kiliziya gusa kuko yari Umunyamerika, kuko batekerezaga ko ubwo bwari bwo buryo bwiza bwo guhangana na Perezida Donald J. Trump”.
Mu gukomeza uru rugamba, Donald Trump yashyize hanze ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, imugaragaza ameze nka Yezu uri gukiza umugabo, uryamye ku gitanda bisa nk’aho arwaye.
Iyi foto kandi imugaragaza akikijwe na za kagoma, indege z’intambara, abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibendera ry’iki gihugu n’ibindi.
Kwibasira Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, byamaganiwe kure na Senateri Mark Kelly, agaragaza ko bidakwiye ndetse yibutsa ko intambara ya Amerika ikomeje kugira ingaruka ku bantu benshi barimo na Amerika.
Ubwo Papa Léon XIV yerekezaga muri Algeria yabwiye abanyamakuru ko adashaka guterana amagambo na Perezida Trump gusa avuga ko azakomeza kurwanya intambara iki gihugu gikomeje kwishoramo.
Papa Léon XIV yakunze kwamagana ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran ndetse yagaragaje ko ibikangisho bya Trump byo kurimbura Iran bidakwiye ahubwo ari ugukururira abaturage ibyago.

