Ubukungu

Minisitiri w’Intebe yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza ya shampiyona y’isi y’amagare

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye anashimira abagize uruhare mu gutuma Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare iherutse kubera i Kigali igenda neza, mu muhango wabereye kuri Kigali Convention Center ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare yahuje abakinnyi hafi 1000 baturutse ku migabane itandukanye y’isi aho bahatanye kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.

Ni ku nshuro ya mbere iyi shampiyona yanahujwe na Kongere ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare, UCI, yabereye ku mugabane wa Afurika.

Muri ibi birori byo gushima, Minisitiri w’Intebe yavuze yagize ati “Kwakira iri rushanwa rya UCI Road World Championships ya 2025 ntibyari ibintu byoroshye. Byasabye kwitwararika, guhuza neza ibikorwa, no kwizera ko tubishoboye. Kandi u Rwanda rwarabikoze, rutabyikoreye ubwarwo rwonyine, ahubwo runabikorera Afurika yose.”

Yakomeje agira ati “Ibi ntibyari amarushanwa y’imikino gusa. Byari ibirori ndetse n’ikimenyetso cy’intego twihaye, ubushobozi twifitemo n’urugwiro bituranga.”

Minisitiri w’Intebe yashimiye kandi abafana bagize uruhare rukomeye mu gutuma ibi birori by’igare birushaho kuba byiza.

Ubwo yitabiraga Kongere ya UCI, Perezida Kagame yanenze ibihugu bikomeye byumva ko kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi bikwiye guharirwa bamwe. Icyo giheyashimiye UCI ku bwo guhitamo u Rwanda ngo rwakire Kongere ya 194 ndetse na Shampiyona y’isi y’Amagare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *