Amakuru Umutekano

U Rwanda rwongeye kwakira abaturage 222 bari baraboshywe na FDLR

Abandi Banyarwanda 222 bari barafashwe bugwate n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batashye mu Rwababyaye bambukiye ku Mupaka munini wa la Cirniche uhuza u Rwanda na DR Congo.

Abatashye biganjemo abagore n’abana

Abatashye kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2025, bari bamaze iminsi bacumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo i Goma, biganjemo abagore n’abana bahise bajyanwa mu Kigo cya Nyarushishi cyo mu Karere ka Rusizi banyuzwamo by’agateganyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yibukije abatashye ko u Rwanda ari umubyeyi mwiza ubakunda abaturage, abamenyesha ko bazakomeza kwitabwaho kugira ngo nabo bafatanye n’abandi mu iterambere.

Ati “Nubwo waba udafite umubyeyi w’umubiri, igihugu cyakubereye umubyeyi, kirakomeza kibabungabunge mu bibazo mwahuye nabyo, abari bafite imitungo aho bagiye nubwo yaba yari icunzwe n’abandi bazayihabwa, abatayihawe ku neza ubuyobozi buzabyinjiramo bubafashe.”
Nibamara kubona ibyangombwa bibaranga, Leta izabaha ibyo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima.
Utahutse arengeje imyaka 18 ahabwa Amadolari 188 uri munsi yayo ahabwe Amadolari 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *