Abasirikare bakuru, abapolisi, abagenzacyaha, abacungagereza n’abafite aho bahurira n’uburenganzira bwa muntu 27 bari guhugurwa ku itegeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa kiremwamuntu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Aya mahugurwa y’icyumweru yatangiye ku wa 3 Ugushyingo 2025, mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro, RPA kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, agamije gufasha abayitabiriye guhuza ubumenyi no gusangizanya ubunararibonye bareba uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukomeza gutezwa imbere cyane cyane mu gihe cyo kubungabunga amahoro.
Bamwe mu bayitabiriye, bahamya ko ubumenyi bazahakura buzabafasha kurushaho gutanga umusanzu wabo kinyamwuga kandi bazabusangiza n’abandi bazaba bari gukorana.
Lt Col. Patrick Shingiro, ni umwe muri bo, yagize ati “Hano tuzahigira byinshi by’uburenganzira bwa kiremwa muntu kandi murabizi ko bitari ibyo mu Rwanda gusa ni mpuzamahanga. Twe nk’abasirikare twabonye uburenganzira bwa muntu bwangizwa, ni byiza rero ko twongera kubyiyibutsa tugasangizanya ubumenyi ndetse n’inzobere mu by’uburenganzira bwa kiremwamuntu zizadufasha kandi tuzahungukira byinshi bizadufasha gukora kinyamwuga nk’uko RDF ibiharanira.”
Richard Nduwarugira, ni Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ushinzwe gukumira iterabwoba, avuga ko guhugurwa ku itegeko mpuzamahanga bizabafasha kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ati “Nk’abantu bahura n’amategeko mpuzamahanga cyangwa se amategeko y’uburenganzira bwa muntu aya mahugurwa tuyitezemo byinshi, nizeye ko ari amahirwe twabonye kugira ngo tuzabashe kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu dushingiye mu bihe twanyuzemo hanyuma tube bamwe mu bafasha abandi kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Medard Bashana, we ni Umuyobozi w’Ingoro y’amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko.
Yagize ati “Ni amahirwe akomeye cyane kuri twebwe dushinzwe gusobanura amateka, biradufasha kumenya uburyo twakubaka amahoro no kurinda uburenganzira bwa muntu bw’ibanze.”
Umuhuzabikorwa wa Human Rights mu Muryango w’Abibumbye Mu Rwanda, Evaristus Ntani Ngoran, avuga ko nta mahoro yagerwaho hatabayeho kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ati “Nta mahoro yagerwaho nta burenganzira bw’ikiremwamuntu, abitabiriye bazamenya uko bikorwa kugira ngo baharanire ubwo burenganzira ku Isi hose kuko bazamenya igihungabanya uburenganzira bushingiye ku gitsina, kurinda abana mu gihe cy’amahoro n’intambara.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, RPA, Rtd Col. Jill Rutaremara, yemeza ko ari ngombwa ko habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe.
Ati “Aya mahugurwa arebana n’uburenganzira bwa muntu . Impamvu yayo ni uko uburenganzira bwa muntu bwirengagizwa cyane cyane iyo hari imvururu n’intambara kubera ihohoterwa rihaba. Ni ngombwa ko haba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo ubutumwa bakura aha ngaha butume bamenya uko bitwara mu gihe bahuye n’ibyo bibazo. Turabasaba kwicara bakira bagahuza ubumenyi ariko bakabusangiza n’abandi.”
Mu myaka ine ishize u Rwanda rwabashije kwesa imihigo ijyanye na gahunda zo kubahiriza Uburenganzira bwa Muntu ku kigero kirenga 95% ndetse bikaba bisobanuye ko byiyongeye ugereranyije n’imyaka ine yari yabanje.


