Icumbi ry’Ikigo cya IWE, (Institute Women for Excellence), giherereye mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka n’ibyari birimo byose birahangirikira.
Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025 ahagana saa yine yangiza ibyari biri muri iyo nyubako byose.
Umuyobozi w’Ikigo cya IWE, Habarurema Wellars, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi nkongi y’umuriro yafashe iki Kigo ubwo abana bari mu ishuri.
Yagize ati “Abana bari bari mu ishuri babona umwotsi uzamuka hejuru bahita bashaka kujya kureba ibibaye dusanga hari gushya, ririya cumbi ryararagamo abanyeshuri 150 ariko nta kintu na kimwe twakuyemo byose byahiye birakongoka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kigabiro, Adeodatus Sicoke, yavuze ko nta mwana wagize ikibazo, kandi ko hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Ikigo cya IWE, (Institute Women for Excellence), gisanzwe cyigamo abanyeshuri barenga 350 b’abakobwa gusa, biga kuva mu mwaka wa bbere kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.



