Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yarahiriye manda ya kabiri mu gihe cy’umutekano muke mu birori byabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu birinda ko hashobora kuba umutekano muke w’abigaragambya bamagana uko amatora yagenze.
Uyu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Ugushyingo 2025, waranzwe n’akarasisi ka gisirikare mu murwa mukuru, Dodoma, ariko rubanda rwahejwe bikerekanwa kuri Televisiyo TBC ya leta.
Ku wa gatandatu, Samia yatangajwe ko yatsinze n’amajwi 97,66%, aho indorerezi mpuzamahanga zagaragaje impungenge z’amatora ndetse yakurikiwe n’imvururu n’urugomo byakorwaga n’abigaragambya batishimiye amatora.
Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora, mu ijambo rye ry’intsinzi, Samia yavuze ko amatora yakozwe mu bwisanzure na demokarasi kandi avuga ko abigaragambyaga “badakunda igihugu”.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko abantu barenga 800 baguye mu mirwano n’inzego z’umutekano.
Nyuma y’imvururu, ibiciro by’ibiribwa, lisansi n’ibindi by’ingenzi byikubye inshuro zirenga ebyiri cyangwa gatatu mu turere twinshi. Amashuri makuru na kaminuza byafunzwe kandi ubwikorezi rusange bwarahagaze.
Chadema yabujijwe guhatana, yanze ibyatangajwe na komisiyo y’amatora, ivuga ko “nta shingiro bifite kuko ukuri ari uko nta matora nyayo yabereye muri Tanzaniya”. Ku munsi w’amatora, ibiro by’itora byakomeje kubura abitabira ariko nyuma inzego z’amatora zavuze ko abitabiriye ari 87%.
Ku cyumweru, Umuvugizi wa Polisi, David Misime, yashinje abakoresha moto ndetse n’abanyamahanga kuba inyuma y’imyigaragambyo n’urugomo no kwangiza. Yavuze ko hari abantu “binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bagamije guteza imvururu” mu Ntara za Arusha, Dar es Salaam, Mbeya, Mwanza na Songwe.
Umuyobozi w’ububanyi n’amahanga w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Kaja Kallas, yasabye abategetsi ba Tanzaniya kwirinda kugira ngo barokore ubuzima, mu gihe umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’iki kibazo “harimo amakuru y’impfu n’abakomeretse”.

