Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Uuvugabutumwa Bucyanayandi Emmanuel, wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abwira rubanda ngo batange amaturo badapfa.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, RIB, yeneje ko yataye muri yombi uyu wiyitaga umuvugabutumwa wateraga avantu ubwoba abjnyujije mu buryo bwo gukwirakwiza ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga.
RIB ivuga ko uyu wiyita umuvugabutumwa yateraga abantu ubwoba, abasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara, cyangwa ngo bakubirwe inshuro eshanu ibyo batanze nk’ituro.
Yagize ati “RIB na Polisi barasaba Abanyarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya; ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.”
Bucyanayandi yagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga asaba umuntu kuzana miliyoni yabikuje kuri banki ngo ayazane mu nzu y’Imana, maze Imana imukurireho urupfu.
Yanagaragaye abwira abakirisitu gukora mu mufuka bakazamura ibyo bafite byose bakabizana maze ngo mu gihe gito Imana ikabakubira gatanu.
Bucyanayandi afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
