Amakuru

EAR yikomye abahoze mu nshingano bakomeje kuvangira ubuyobozi buriho

Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) ryatangaje ko ritewe inkeke na bamwe mu bahoze mu buyobozi bari mu kiruhuko cy’izabukuru bafite imyitwarire ihungabanya amahoro n’ubumwe bwaryo.

Mu byo ribashinja harimo kwandika amabaruwa agenewe abantu benshi no gutanga amatangazo mu izina ry’Itorero nyamara nta wabibatumye. Ikindi ni ugukoresha inama zihuza amatsinda anyuranye y’abo mu Itorero ubuyobozi butabizi n’ibindi bikorwa bigaragaza kubahuka ubuyobozi nk’uko bikubiye mu itangazo ryo ku wa 14 Ukwakira 2025.

Iyo myitwarire ifite aho ihuriye n’ibibazo byabaye muri Diyoseze ya Shyira, byasize uwari umuyobozi wayo ari we Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel ahagaritswe mu nshingano ndetse kuri ubu akaba afunze.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko umwe mu Bepisikopi bari mu kiruhuko cy’izabukuru aherutse kwandika ibaruwa igenewe Abepisikopi ba EAR bose ahamya ko ibyo uwahoze ari Umwepisikopi wa Diyoseze ya Shyira ashinjwa n’ubushinjacyaha ari byo Abepisikopi ba EAR bose bakora.

Ubuyobozi bukomeza bugira buti “Turasaba abigize abavugizi b’Itorero batabiherewe uburenganzira, ko bareka gutangaza amagambo adafite ishingiro n’amakuru atuzuye kuko bitera akajagari, bigahungabanya ubumwe bw’abo mu Itorero, kandi bikaritukisha. Tuboneyeho gusaba n’abandi bose biha ububasha bwo gusobanura uko Itorero Angilikani ry’u Rwanda rikora batabisabwe , ko bareka gutangaza ibyo badasobanukiwe neza.”

Ibibazo byagejeje ku ihagarikwa rya Bishop Mugisha Samuel wa EAR Diyoseze ya Shyira

Hashize umwaka uwahoze ari umushumba wa Diyoseze ya Shyira muri EAR, Bishop Dr Mugiraneza Mugisha Samuel ahagaritswe [byabaye mu Ukwakira 2024], bikozwe n’Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda, amusimbuza Rev. Augustin Ahimana.

Muri Mutarama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamutaye muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyoseze mu nyungu ze bwite, itonesha n’icyenewabo.

Mu bikorwa byamuvuzweho harimo ko muri 2022 yasabye Diyoseze ya Shyira amafaranga yo kujya mu Bushinwa kugura imashini itanga ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho bya Hotel y’itorero, ahabwa ibihumbi 54 by’amadolari.

Nyuma y’aho iyo mashini ibonekeye igahabwa Muhabura Integrated Polytechnic College mu 2023, iryo shuri ryatangiye kwishyura Diyoseze ya Shyira nyamara amadolari Bishop Dr Mugisha yahawe ntiyasubizwa.

Mu bindi bibazo harimo ko umugore wa Bishop Dr Mugiraneza yahembwaga na EAR Diyoseze ya Shyira, umushahara w’arenga ibihumbi 400 Frw buri kwezi nyamara atabarwa mu bakozi bayo, hakiyongeraho guhabwa imodoka akoresha mu mirimo ye bwite.

Musenyeri Dr Mugiraneza yanashinjwaga kudashyiraho komite ishinzwe umutungo bigatuma awugiraho ububasha wenyine, gushyiraho abakozi mu myanya idateganyijwe, gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryamaganye umwe mu bahoze ari abayobozi wavuze ko ibyo Musenyeri Mugiraneza ashinjwa ari byo n’abandi bayobozi bariho ubu bakora, rivuga ko atari ukuri ahubwo bishobora kuba bishingiye ku kutamenya ibyo ashinjwa cyangwa guhisha ukuri no guteza urujijo mu bantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *