Urukiko rwo muri Kenya rwategetse ko umubikira wo muri Kiliziya Gatolika afungwa iminsi 14 y’agateganyo mu gihe polisi igikora iperereza ku ruhare rwe mu rupfu rwa mugenzi we na we w’umubikira.
Ukekwaho iki cyaha yagejejwe imbere y’urukiko rwa Meru kuri uyu wa Kabiri ari kumwe n’umwunganizi we wasabaga ko arekurwa agatanga ingwate ariko ubushinjacyaha bubihakana buvuga ko hari impungenge z’uko ashobora gutoroka ubutabera.
Bikekwa ko nyakwigendera uzwi ku mazina ya Karimi yishwe ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira, ariko umubiri we wabonetse bucyeye bwaho.
Karimi yari umuyobozi mu kigo cyita ku bana giherereye mu nkengero z’umujyi wa Meru. Ukekwaho kumwivugana yari yoherejwe muri icyo kigo kugira ngo amusimbure.
Hari andi makuru avuga ko nyakwigendera yaba yariciwe ahandi hantu, umubiri we ukajyanwa mu nzu yabagamo.
Nubwo raporo ku cyateye urupfu rwe itarajya ahagaragara, amakuru y’ibanze ahamya ko yaba yarazize ibikomere yatewe no gukubitwa ikintu kiremereye.
