Igabanuka ry’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’ubushyuhe ni ibintu bikunze kubaho mu bantu. Urwego rushinzwe ubuvuzi mu Bwongereza rugaragaza ko umugabo umwe kuri batanu ahura n’ikibazo cyo kubura ubushake [ubushyuhe] kandi ko n’abagore bibabaho.
Impamvu z’ibyo bibazo ni nyinshi ariko ntizikomeye ariko iyo bimaze igihe kirekire biba bisaba ko umuntu akurikirana akamenya inkomoko yabyo.
Catarina de Morales, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’Abanya-Bresil rikurikirana ubuzima bwerekeye imibonano mpuzabitsina, akaba umuganga w’indwara zo mu mutwe, yavuze ko kumenya urwego ukubura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ari ikintu cy’ingenzi.
Umuganga mu ishami ry’ubuvuzi ryita ku bijyanye n’imisemburo yo mu mubiri w’umuntu, Diego Fonseca, yavuze ko kugira ngo upime igabanuka ry’ubushyuhe ni uko ibimenyetso biba bimaze nibura amezi atandatu nubwo bishobora guhindagurika bitewe n’umurwayi uwo ari we.
Dore impamvu zishobora gutera igabanuka ry’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina:
1.Ihindagurika ry’umubiri w’umuntu
Akenshi hari impamvu zishobora gutera igabanuka ry’ubushake; nk’umunaniro, ukwiyongera k’umuvuduko w’amaraso, impinduka mu miberho y’umuntu, cyangwa gukoresha umwanya wa mugenzi wawe wari ugenewe gukora ibindi bintu.
Inshuro nyinshi kwita ku bana bishobora kuba mu bigize izi mpamvu. Nubwo bimeze bityo impuguke zivuga ko igabanuka ry’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina atari ikibazo gikwiye guhangayikisha umuntu cyane niba ayiha agaciro cyangwa akaba yumva anyuzwe.
2. Indwara zo mu mutwe
Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nk’agahinda gakabije biri mu bishobora gutera iki kibazo.
Imwe mu miti igabanya ubukana bw’indwara y’agahinda gakabije ngo yaba igira ingaruka ku bushyuhe ariko na byo ngo byakwirindwa, binyuze mu gusaba muganga guhindura imiti.
Abaganga basaba abarwayi kudahagarika imiti igihe habonetse kimwe mu bimenyetso kuko agahinda gakabije gashobora kugira ingaruka ku bushake bw’imibonano mpuzabitsina. Abarwayi basabwa kudahisha abaganga ibibazo byose bifitanye isano n’iyo ngingo.
3. Impinduka mu misemburo
Mu gihe umuntu nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe afite, atahinduye uburyo yabagaho mu buzima bwa buri munsi, ariko akaba afite ikibazo cy’ubushake bucye, biba bishobora guturuka ku mpinduka mu misemburo ye.
Inzobere mu buvuzi bufitanye isano n’imisemburo yo mu mubiri, Dr Caroline Castro, mu bitaro bya São Camiro, yasobanuriye BBC ko ku bagore imisemburo ya ‘œstrogènes’ na ‘testostérone’ ku bagabo igira uruhare mu kugena ibijyanye n’ubushyuhe.
4.Indwara ziri mu mubiri w’umuntu
Impamvu abaganga bakunze kugaragaza mu gusobanura ibigira ingaruka ku bushyuhe harimo indwara zo mu bwonko nk’igicuri, ibikomere mu rutirigongo cyangwa izindi ndwara z’imitsi.
Abafite izi ndwara bashobora no guhura n’imbogamizi mu bushake cyangwa kunyurwa mu buryo nyabwo n’imibonano mpuzabitsina.
Ubuvuzi
Umuganga yabwiye BBC ko nta muti uvura ibibazo byo kubura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, kandi ko na none bidakizwa n’ubufindo.
Buri kibazo cyose ngo kiba gitandukanye n’ikindi kandi ubuvuzi nab wo bujyana n’urwego umuntu ariho.
Abashakanye bagirwa inama yo kuganira na bagenzi babo ku mpamvu zishobora kuba ziri inyuma y’ibyo bibazo batabiciye ku ruhande kugira ngo bamenye uko bashobora kubisohokamo.
