Ubukungu

Banki y’Abarabu yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45 z’amadolari

Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo hamwe na Banki y’Abarabu yita ku iterambere ry’ubukungu muri Afurika (BADEA), ya miliyoni 45 z’amadolari yo gushyigikira ibikorwa bikubiye mu ntego z’iterambere ry’igihugu.

Icyiciro cya mbere kigizwe na miliyoni 20 z’amadolari, hafi miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda, kikaba ari inguzanyo yo kwagura umushinga wa Karenge, wo gukwirakwiza amazi.

Uyu mushinga ni umwe mu y’ingenzi izafasha leta y’u Rwanda kugeza amazi ku baturage n’ibikorwa by’isuku n’isukura ku gipimo cy’ijana ku ijana bitarenze umwaka wa 2029. Byitezwe ko uzatuma ingano y’amazi agera ku baturage yiyongera mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Rwamagana.

Icyiciro cya kabiri cy’aya masezerano kigizwe na miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika azakoreshwa binyuze muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD azafasha mu kuzamura imishinga y’ibigo bito n’ibiciriritse. Cyitezweho gutera inkunga ibikorwa bigamije guhanga imirimo no kwagura ubukungu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera yavuze ko aya masezerano ashimangira ubufatanye bw’imyaka igera kuri 50 hagati y’u Rwanda na BADEA. Ati “Ni ubufatanye bwagize uruhare rukomeye mu gushyigikira ibikorwa by’iterambere hirya no hino mu gihugu. Twiteguye kwagura ubu butwererane binyuze muri gahunda nshya no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA, Dr. Fahad Al-Dossari, yagize ati “Uyu munsi ni ingenzi mu bufatanye bwacu bw’igihe kirekire. Dutewe ishema no gushyigikira intego z’iterambere ry’u Rwanda dutanga miliyoni 20 z’amadolari azifashishwa mu gukwirakwiza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura n’izindi miliyoni 25 z’amadolari yo guteza imbere urwego rw’abikorera nka moteri y’ihangwa ry’imirimo.”

Ubutwererane bw’u Rwanda na BADEA bwatangiye mu 1974. Kugeza ubu BADEA imaze gutanga agera kuri miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika, yateye inkunga imishinga mu nzego zirimo ubuhinzi, ingufu, amazi no gutwara abantu n’ibintu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *