Amakuru

Abantu ntabwo bahabwa inshingano kugira ngo birebe-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kuzirikana ko uhawe inshingano agomba gushyira imbere inyungu z’abaturage aho kwirebaho ubwe.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 6 Ukwakira 2025 ubwo yakiraga indahiro z’abagize guverimo bashya ari bo Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo, Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango batashoboye kurahira muri Nyakanga  hamwe n’abandi kuko bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

Undi ni Iradukunda Yves washyizwe muri guverinma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, ku ya 18 Nzeri 2025.

Mu butumwa yageneye abarahiye n’abandi bayobozi muri rusange, yagize ati “Abantu ntabwo bahabwa inshingano ngo birebe. Icya mbere cyo kureba ni inyungu z’Abanyarwanda. Icya kabiri ni ubumenyi, akenshi bikunda kuvanga abantu bakumva ko iyo ufite ubumenyi biba bihagije ariko ugomba no kugira umutima ugukoresha.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo kutuzuza inshingano bigenda bigaruka kenshi kandi ko iyo bimeze bityo iba yabaye indwara igomba gushakirwa umuti mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati “Ntabwo abantu baberaho gukora amakosa, bakora amakosa bakayamenya bakagira isomo bayavanamo bagatera intambwe bagana imbere ariko iyo byabaye amakosa basubiramo kenshi baba bireba ubwabo aho kureba inyungu z’igihugu. Ibyo dukwiye kubyirinda.”

“Abamaze kurahira ndizera ko ibyo mubyumva, igisigaye ni ukurwana namwe n’icyaba kibarimo. Ndabibwira benshi banyuze aha, ibibazo byinshi ntibituruka hanze, nitwe biturukamo. Iyo utarwanye n’ikibazo kikurimo ngo ugitsinde bihora ari urujya n’uruza bigatuma bitera ikibazo abandi banyarwanda cyangwa igihugu cyose.”

Abarahiye yabijeje ubufatanye buzatuma bashobora kuzuza inshingano bahawe.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda (Ibumoso), Consolee Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Yves Iradukunda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *