Mu mahanga

U Budage: Ingendo z’indege zahagaritswe kubera ubwinshi bwa drones zogoga ikirere cya Munich

Polisi yo mu Budage yatangaje ko ingendo z’indege zahagaritswe ku kibuga cy’indege cya Munich ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 2 Ukwakira bitewe na drone zagaragaye mu kirere bikaba bitazwi inkomoko zazo. Ni nyuma y’aho ibihugu byinshi by’i Burayi bishinje u Burusiya kuvogera ikirere cyabyo.

Itangazo ry’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege rivuga ko ingendo 17 ziva i Munich zasubitswe ku mugoroba, icyemezo cyagize ingaruka ku bagenzi bagera ku 3000. Izindi ndege 15 zagombaga kururukira kuri iki kibuga zoherejwe ku bindi bibuga birimo Stuttgart, Nuremberg, Vienne et Francfort.

Inkuru dukesha France 24 ikomeza ivuga ko abagenzi babuze uko bava i Munich bitaweho bashakirwa aho kuryama, ibyo kwiyorosa, ibinyobwa n’ibiribwa byoroheje.

Abantu benshi babonye drones mu nkengero z’ikibuga cy’indege ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa polisi. Inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’akarere zatangiye ubugenzuzi kugira ngo hamenyenyekane inkomoko ndetse nan a nyirazo ariko birananirana.

Nyuma zongeye kugaragara nyuma y’isaha imwe ziri hejuru y’ikibuga ca Munich bituma ahagana saa mbili n’igice (GMT) hafatwa icyemezo cyo gufunga ibice bibiri by’ikibuga indege zihagurukiramo zikanururukiramo.

Nubwo hitabajwe kajugujugu za polisi, nta makuru yabashije kumenyekana kimwe n’umubare w’izo drone cyangwa inkomoko yazo nk’uko polisi yakomeje ibisobanura.

U Budage buryamiye amajanja kubera ibitero bya drone mu gihe ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi birimo Pologne na Danemark bishinja u Burusiya kuvogera ikirere cyabyo mu minsi ya vuba aha.

Ku wa Kane ibyo bihugu byahuriye i Copenhague kugira ngo birebere hamwe iby’ibyo bitero byisukiranya byiyemeza gushyiraho ubwirinzi bukumira drone.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *