Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yahamagariye ibigo by’ubwishingizi kwihutisha serivisi zo gushumbusha abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo bitewe n’ibibazo bitandukanye mu gihe bashinganishije ibihingwa n’amatungo.
Iyi gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangijwe na guverinoma mu 2019 hagamijwe kubarinda ibihombo baterwa n’ibibazo bitabaturutseho, birimo indwara n’ibiza.
Ubwo yasobanuraga ingamba za guverinoma mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukwakira, Dr Nsengiyumva yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo imaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 364.
Yasobanuye ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, hishingiwe ibihingwa biri kuri hegitari zisaga ibihumbi 37, birimo umuceri, ibigori, ibirayi, ibishyimbo, soya, imyumbati, imiteja n’urusenda. Hishingiwe kandi inka zisaga ibihumbi 53 n’amatungo magufi ibihumbi 388, harimo ingurube ibihumbi 16 n’inkoko ibihumbi 372.
Leta imaze gushoramo asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda mu kunganira abahinzi n’aborozi ndetse ababyitabiriye byabagiriye akamaro kanini nk’uko yakomeje abisobanura.
Ati “Turishimira ko kuva iyi gahunda yatangira, ibigo by’ubwishingizi bitandukanye bimaze gushumbusha abahinzi n’aborozi arenga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni ukuvuga ko ayo mafaranga aba yarabaye igihombo iyo ibyo bihingwa n’amatungo yabo bidashyirwa mu bwishingizi.”
“Turasaba ibigo by’ubwishingizi ko byajya byihutisha gahunda yo gushumbusha mu gihe byagaragaye ko ibihingwa cyangwa amatungo byahuye n’ibiza bagomba gushumbushwa kubera ko byagaragaye ko hari aho bitinda.”
Minisitiri w’Intebe yatanze icyizere ko abahinzi bazakomeza kwitabwaho no guhabwa amakuru abafasha kwitegura guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza.
Muri urwo rwego ngo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe hashyizweho ikoranabuhanga rifasha mu kuburira abahinzi hakiri kare bagahabwa amakuru yose akenewe ku buryo byafasha kwitegura guhangana n’ibiza bishobora kwibasira ubuhinzi bwabo.

