Ubuzima

RBC: Abantu barenga 2600 mu Rwanda barumwe n’imbwa mu 2024

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko nubwo imibare y’abafatwa n’ibisazi by’imbwa idakanganye mu Rwanda, ikibazo cyo kurumwa n’imbwa gihangayikishije kuko mu mwaka ushize abagera ku 2688 bahuye na cyo. Muri abo, babiri bafashwe n’ibisazi by’imbwa, umwe arapfa.

Byagarutsweho mu bukangurambaga bwateguwe na RBC ku bufatanye n’izindi nzego ku wa 30 Nzeri 2025, hagamijwe gusuzuma ingamba zigamije kurwanya ibisazi by’imbwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’ishami ry’indwara zititaweho muri RBC, Nathan Hitiyaremye, yavuze ko mu ngamba zo kurwanya ibisazi by’imbwa harimo gutanga urukingo rw’imbwa, ubuvuzi bwihuse buhabwa uwamaze kurumwa na yo n’ubukangurambaga ku myitwarire ikwiye ndetse n’ingaruka z’iyi ndwara.

Ati “Nubwo mu Rwanda imibare y’abafatwa n’ibisazi by’imbwa idakanganye, ni ngombwa ko abantu bitabira ubuvuzi buhabwa uwarumwe n’imbwa.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe gukurikirana ibibazo byose birebana n’ubuzima bw’amatungo, Dr Ntegeyibizaza Samson, yahamagariye abatunze imbwa kwihutira kuzikingiza kuko urukingo rutishyuzwa.

Ati “Ibikorwa bya RAB byibanda ku gutanga inkingo ku bufatanye n’uturere n’abaveterineri bigenga hakajyaho gahunda yo gukingira indwara y’ibisazi by’imbwa, urwo rukingo rugtangirwa ubuntu.”

Yagaragaje impungenge zo kuba Abanyarwanda batitabira ku gipimo gishimishije gahunda zo gukingiza imbwa ariko ko ubukangurambaga buzakomeza basobanurirwa neza ingaruka z’indwara y’ibisazi by’imbwa cyane cyane bamenya ko iyo virusi iyo umuntu ayanduye akagaragaza ibimenyetso, nta muti, nta n’urukingo ahubwo aba ategereje urupfu.

Ati “Mu gihe imbwa iriye umuntu cyangwa itungo tujya inama ko abantu bayifata bakayifungirana ahantu hihariye, veterineri akayikurikirana iminsi 15 kugira ngo harebwe niba ifite ibimenyetso by’uburwayi. Icyo gihe duhita tumenya ko wa muntu cyangwa itungo ryandujwe. Izo raporo zifasha abaganga kumenya niba bakomeza imiti yo gukumira ko umuntu yarwara ibisazi.”

Indwara y’ibisazi by’imbwa iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi ifata ibinyamabere byose nk’uko Ntegeyibizaza yabisobanuye.

Ibimenyetso by’imbwa yasaze harimo kugira urukonda rwinshi, igahindura imyifatire, yaba itaryanaga ugasanga igize amahane, yaba yari isanzwe iryana ugasanga yitonze mu buryo budasanzwe ariko kenshi zigira amahane zikarya abantu n’ikindi kintu cyose zihuye na cyo.

Ikindi kimenyetso ni uko itinya amazi ku rwego rwo hejuru. Nyuma yaho icika intege igapfa. Iyo ibimenyetso byagaragaye ntishobora kumara iminsi irenze itanu itarapfa. Ibi bimenyetso bijya kumera nk’iby’umuntu warwaye ibisazi by’imbwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo, yavuze ko indwara y’ibisazi by’imbwa yica 100% ariko ko ku rundi ruhande ishobora kwirindwa iyo hakozwe ibikwiye ku gihe.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo

OMS isaba ko abatunze imbwa bitabira kuzikingiza ari benshi mu rwego rwo gukumira ko zanduza abantu mu gihe zibarumye kuko 90% by’ibisazi by’imbwa bikomoka ku kurumwa n’imbwa yasaze.

Mu gihe umuntu arumwe n’imbwa asabwa kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo yitabweho uko byagenwe harimo no gukingirwa.

Dr Chirombo ati “Ibyo iyo bikozwe ku gihe bishobora kudufasha kurwanya ko hagira umuntu wongera gupfa yishwe n’ibisazi by’imbwa.”

Kugeza mu 20230, indwara y’ibisazi by’imbwa iri mu cyiciro cy’indwara zititaweho igomba kuba yararanduwe nk’uko biri mu ntego ibihugu byihaye, harimo n’u Rwanda.

Mu zindi mbogamizi zikigaragara harimo kuba hari imbwa nyinshi zizerera ku mihanda bitewe n’uko bene zo bananiwe kuzitaho. Umuryango witwa WAG (Welfare for Animals Guild Rwanda) winjiye mu bikorwa byo kuzikusanya, kuzirengera no kuzisubiza mu buzima busanzwe, aho bishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *