Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo zirimo abasirikare n’abapolisi hamwe n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bahuje imbaraga basana Ishuri Ribanza rya Kapuri ryari ryarasenywe n’imvura nyinshi.
Igisenge cya kimwe mu bice bigize iri shuri cyari cyarasenyutse kubera imvura, ibyatumaga abanyeshuri biga bacucitse mu mashuri yari asigaye. Mu koroshya iki kibazo, ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro ndetse n’abafatanyabikorwa bazo bishyize hamwe kugira ngo imyigire yongere gusubizwa uko yahoze.
Uretse gusaba ibyangiritse, bakoze n’umuganda bafatanyije n’abaturage, abakozi n’abanyeshuri, wibanze ku bikorwa byo gusiga irangi, gusukura imbuga, gutera ibiti no kubaka umurima w’igikoni.
Iri shuri ryanahawe ibikoresho bitanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba n’ikigega gifata amazi gifite ubushobozi bwo kubika litiro 5000 mu rwego rwo kurifasha kubona amashanyarazi n’amazi meza.
Umuyobozi w’ishuri, Yunus Goldon, yashimye iki gikorwa avuga ko cyatumye abana bongera kwiga batekanye nk’uko byahoze mbere.
Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, William Ngabonziza, yatangaje ko biyemeje gukomeza gufasha abaturage mu bikorwa bibafitiye inyungu birimo uburezi.
