Mu mahanga

Trump yahamije ko atazemerera Netanyahu komeka West Bank kuri Israel

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko atazemerera Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu komeka West Bank (Cisjordanie), yigaruriwe na Israel, kuri icyo gihugu.

Mu magambo yavuze mbere yuko Netanyahu ageza ijambo ku nama y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Amerika yabwiye abanyamakuru, ati: “Sinzemerera Israel kwiyomekaho West Bank … Ntibizabaho.”

Trump, uzahura na Netanyahu ku wa Mbere, yanavuze ko amasezerano kuri Gaza ari “hafi cyane” kugerwaho.

Israel irimo kurushaho kotswa igitutu n’amahanga kugira ngo irangize intambara muri Gaza no guhagarika kwigarurira West Bank, mu gihe urukurikirane rw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byemeye ku mugaragaro Palestine nk’igihugu cyigenga.

U Bwongereza n’u Budage bivuga ko byaburiye Israel ngo ntiziyomekeho West Bank, mu gihe ku wa Mbere Umunyamabanga Mukuru wa ONU António Guterres yavuze ko ibyo byaba ari ibintu “bitakwihanganirwa mu rwego rw’imyitwarire iboneye, mu rwego rw’amategeko no mu rwego rwa politiki”.

Ku wa kane, Trump yabwiye abanyamakuru ko yavuganye na Netanyahu n’abandi bategetsi bo mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Trump yagize ati: “Turi hafi cyane kugera ku masezerano kuri Gaza, ndetse wenda n’amahoro.”

Mu ijambo yagejeje ku nama y’inteko rusange ya ONU ku wa kane akoresheje uburyo bw’iyakure bwa videwo, Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas yavuze ko yiteguye gukorana n’abategetsi bo ku isi mu gushyira mu bikorwa gahunda y’amahoro kuri Israel n’Abanye-Palestine yatangajwe n’u Bufaransa ku wa Mbere.

Abbas, w’imyaka 89, yangiwe na Amerika kujya i New York kugira ngo ageze ijambo ku nama y’inteko rusange ya ONU ahibereye.

Yashimiye ibihugu biherutse kwemera leta ya Palestine binyuze mu rukurikirane rw’amatangazo byasohoye, rwahereye kuri Canada, Australia, u Bwongereza na Portugal ku Cyumweru, bikurikirwa n’u Bufaransa, u Bubiligi, Luxembourg, Malta, Monaco, San Marino, Andorra, na Denmark.

Kuri ubu, Amerika yanze kwemera Palestine, ivuga ko kuyemera ari uguhemba Hamas.

Muri Gaza, Abanye-Palestine barenga 80, barimo abagore n’abana, biciwe mu bitero bya Israel ku wa Gatatu, benshi muri bo biciwe mu mujyi wa Gaza, nk’uko ibitaro byaho byabivuze.

Israel yatangiye igikorwa cya gisirikare muri Gaza mu gusubiza ku gitero Hamas yagabye mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023, cyiciwemo abantu bagera hafi ku 1,200 naho abandi 251 barashimutwa.

Kuva icyo igihe, minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu nibura 65,419 bamaze kwicirwa mu bitero bya Israel muri Gaza, barimo n’abana barenga 18,000.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *