Moto ni kimwe mu binyabiziga bizajya bipimwa umwotsi bisohora mu rwego rwo kugabanya imyotsi ihumanya ikirere muri gahunda iherutse gutangizwa na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).
Gupimisha umwotsi bizajya bijyana na ‘controle technique’ isanzwe ikorerwa ibinyabiziga, icyakora kubera ko motozitari zisanzwe zipimwa, ntibisaba ko ‘controle’ nyiri ikinyabiziga yari asanganywe iba irangiye kugira ngo abone kujya gupimisha umwotsi.
Ipikipiki izajya yishyura ibihumbi 16 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igiye gupimwa bwa mbere, nitsindwa igasubira gupimwa izajya yishyura kimwe cya kabiri cy’igiciro yasabwaga kwishyura bwa mbere.
REMA ivuga ko ubushakashatsi buheruka gukorwa mu 2022, bwerekanye ko ibinyabiziga bifata umwanya wa mbere mu kohereza imyuka ihumanya ikirere mu bikorwa byose bikoresha ingufu.
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’umwuka muri REMA, Pierre Celestin Hakizimana, yavuze ko binyabiziga bifite uruhare ruri hejuru ya 57% by’imyotsi yoherezwa mu kirere ivuye mu bikorwa bikoresha ingufu.
Asobanura ko impamvu amapikipiki yahawe umwihariko ari uko na yo ubushakashatsi bwagaragaje ko afata umwanya wa mbere mu binyabiziga byohereza umwotsi mu kirere ku kigero cya 47% by’imyotsi yose iva mu binyabiziga.
Ati “Iyo dukoze ikigereranyo dusanga nidufata ingamba nibura uko imyaka igenda ishira imyotsi iva mu binyabiziga yoherezwa mu kirere izagenda igabanuka kuri 20%. Nta ngamba zifashwe duhereye aho turi ubu ngubu iyo myotsi yakwiyongera ku kigero cya 80%.”
Muri iyi gahunda, imodoka zitwara abantu batarenze icyenda zishyura ibihumbi 34 Frw; izitwara abantu kuva ku 10 kuzamura zishyura 51, 000 Frw kimwe n’imodoka zitwara imizigo irengeje toni imwe n’igice.
Iyi serivisi nshya izanapima ikindi cyiciro cy’ibinyabiziga bitari bidasanzwe bipimwa na byo bigira uruhare mu guhumanya ikirere, birimo imashini zikora imihanda n’izifashishwa mu buhinzi. Izi zizajya zishyura ibihumbi 49 Frw ku ije bwa mbere.
