Abatuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo kwegerezwa ishuri ry’icyitegrerezo bubakiwe na John Gasangwa, Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gasangwa yasuye Rutsiro bwa mbere nyuma yo gusoza amasomo y’ubucuruzi muri Kaminuza ya Colorado mu mwaka wa 2010, afite inzozi zo gutangiza ubucuruzi bw’ikawa.
Ubwo yasuraga abagore bo mu Murenge wa Boneza, aho ikawa ihingwa, Gasangwa yahuye na benshi bamusangije ibyo bakeneye kurusha ibindi birimo kwegerezwa amazi meza, uburezi no gufashwa kwihangira umurimo bituma ahindura umushinga we.
Mu 2011, yashinze Umuryango witwa ‘Arise Rwanda Ministries’ atangiza n’ishuri ry’inshuke kugeza mu 2016 ubwo yashingaga ishuri Ryisumbuye ry’icyitegererezo ‘Kivu Hills Academy’.
Uyu munsi iryo shuri ryigamo abanyeshuri 350 biga imyuga irimo ubwubatsi, amahoteli n’ubukerarugendo, iby’amashanyarazi, gukora amazi, ikoranabuhanga, n’ibindi.
Mu buhamya bwe, Gasangwa yagize ati: “Twasanze uburezi bukenewe cyane, twubaka ishuri, ubu rifite abanyeshuri 350 biga imyuga.”
Akomeza agira ati: “Ubu muri Boneza hari impinduka kuko tuza icyo gihe nta shuri ryisumbuye ryari rihari, nta munyeshuri wari uzi ko azarangiza ayisuymbuye. Abarenga 150 barangije ayisumbuye abandi bagiye muri Kaminuza.”
Abatuye mu Murenge wa Boneza bahamije ko nta shuri ryisumbuye ryabaga muri uyu Murenge mbere yo kubakirwa iry’icyitegererezo.
Nkurunziza Etienne wo muri Santeri ya Kinunu, agira ati: “Twishimira ko abana bacu babonye ishuri ryisumbuye hafi bigiramo badakoze ingendo ndende bajya mu yindi Mirenge.”
Prof Chrysologue Kubwimana uri mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko hari impinduka zimaze kugera muri uyu Murenge biturutse ku ishuri ryisumbuye ryubatswe na Arise Rwanda Ministries.
Ati: “Mu bakozi bakora kuri hoteli iri ku Kuyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza, harimo n’abana bize muri ririya shuri. Kuba abahize kandi bavuka ino aha ari bo barimo kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ni ibintu twishimira.”
Binyuze kandi mu muryango Arise Rwanda Ministries, Gasangwa yoroje inka abaturage 600 muri gahunda ya Girinka na bo bagabira abandi, anafukura amariba 10 ageza amazi meza ku baturage.
Yanubatse ibitaro bigezweho muri uwo Murenge bizatangira gukora mu mwaka utaha, aho yanafashije abagore basaga 5000 kwihangira ubucuruzi no kububyaza umusaruro.
