Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yeguye kuri uyu wa 22 Nzeri 2025. Abadepite 262 bari bashyize umukono ku busabe bwo kumweguza. Ubwo bari bateranye ngo batore umwanzuro, yafashe iya mbere avuga ko yeguye.
Abadepite barimo abo mu ishyaka UDPS bamushinjaga imicungire mibi no kubangamira igenzura ryakorwaga n’Inteko. Ubwo yari imbere y’Inteko Kamerhe yashatse kugaragaza ko ibikubiye mu busabe bw’abadepite bashakaga kumweguza bidafite ishingiro, ariko uwari uyoboye ibikorwa by’inteko amuca mu ijambo amubwira ko icyo atari cyo gihe cyo kwisobanura.
Ibikorwa by’Inteko byasubitswe mbere y’uko komisiyo yashyizweho ngo isuzume ubwo busabe itanga raporo ku byo yagezeho.
Mbere gato yuko iyi nteko rusange itangira, Abanyamuryango benshi batowe muri UNC, ishyaka rya Vital Kamerhe, bemeje ko ukwegura kwabo kwari kwatanzwe mbere y’umunsi.
Uyu munyapolitiki yakoze imirimo itandukanye muri Leta ya RDC, ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, ubwa Laurent-Désiré Kabila na Joseph Kabila.
Ku bwa Félix Tshisekedi, yabaye Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kugeza ubwo atawe muri yombi mu 2020, akurikiranweho kunyereza miliyoni 50 z’amadolari.
Nyuma y’imyaka ibiri Kamerhe afungiwe muri gereza nkuru ya Makala, yagizwe umwere mu 2022, mu 2023 Perezida Tshisekedi amugira Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubukungu.
