Ubuzima

Abafite ubumuga baracyahanze amaso ko mituweli yishingira insimburangingo

Abafite ubumuga barasaba inzego zibishinzwe gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri cy’uko insimburangingo n’inyunganirangingo zigomba kwishingirwa na mituweli.

Iki cyemezo cyafashwe muri Mutarama uyu mwaka ndetse byari biteganyijwe ko gishyirwa mu bikorwa bitarenze muri Nyakanga. Nyamara ubwo ibiciro bishya by’ubuvuzi bya serivisi z’ubuvuzi byasohokaga, izo serivisi ntizagaragayemo.

Abafite ubumuga bavuga ko uko bitinda gushyirwa mu bikorwa ari ko bituma benshi batabasha kubona insimburangingo n’inyunganirangingo zibafasha mu guhindura ubuzima bwabo bitewe n’uburyo zihenze.

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga itangaza ko nibura insimburangingo ishobora kugura hagati y’amadolari 468 na 936 bitewe n’ubwoko bwayo bityo ko abarwayi benshi batabasha kuzigondera.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo mu bitaro byita ku bafite ubumuga bw’ingingo, HVP Gatagara, Isaac Rukundo, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’uko izo serivisi zishingirwa na mituweli gikomeje gutinda.

Ati “Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko serivisi z’insimburangingo n’inyunganirangingo zishingirwa na mituweli kuri 90% ariko ntibirashyirwa mu bikorwa.”

Nyuma y’iyo nama, Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje ko serivisi zigera kuri 14 zagombaga kongerwa ku rutonde rw’ibyishingirwa na mituweli. Harimo ubuvuzi bwa kanseri, kubaga no gusimbuza amavi n’amatako hamwe no gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo.

Regis Hitimana, umukozi wa RSSB, yabwiye Newtimes koi zo serivisi nshya zemejwe zirimo gushyirwa mu bikorwa aho yatanze urugero ku buvuzi bw’amavi n’amatako. Yongeyeho ko ubuvuzi bwa kanseri nab wo buzaba bwagezweho vuba.

Ikibazo kiracyari ku mpamvu ituma insimburangingo n’inyunganirangingo bitaragerwaho. Ku bafite ubumuga, iryo kererwa ntirizana icyuho mu bijyanye n’ubuvuzi gusa ahubwo ngo ni inzitizi ku gaciro, ubwigenge n’ukudahezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *