Politiki Umutekano

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abakozi ba RCS 742 yirukana 296

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera abakozi 742 b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, abandi bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse yirukana abagera kuri 296.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, rivuga ko abazamuwe mu ntera barimo ba ofisiye bakuru, ba ofisiye bato, abasuzofisiye n’abawada.
Ba ofisiye bakuru bari bafite ipeti rya Superintendent 46 bazamuwe bahabwa ipeti rya Senior Superintendent.
Naho ba ofisiye bato bari bafite ipeti rya Chief Inspector 37 bahawe ipeti rya Superintendent, ba Inspector 18 bahabwa ipeti rya Chief Inspector, naho ba Assistant Inspector 10 bahabwa ipeti rya Inspector.
Ba Senior Sergeant 188 bahawe ipeti rya Chief Sergeant, ba Sergeant 67 bahabwa ipeti rya Senior Sergeant, ba Corporal 48 bahabwa ipeti rya Sergeant, naho Warder 328 bahabwa ipeti rya Corporal.
Iri tangazo rivuga kandi ko Perezida wa Repubulika yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru bamwe mu bakozi ba RCS, barimo Assistant Commissioner Moses Ntawiheba, Senior Superintendent Christine Aloys Gakuba na Superintendent Josephine Nyiranteziryayo. Hari kandi abandi 22 barimo abasuzofisiye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Hari kandi ba Ofisiye bakuru n’abato batanu basubijwe mu buzima busanzwe.
Mu birukanywe barimo ba ofisiye bakuru batandatu, ba ofisiye bato 13, n’abasuzofisiye n’abawada 277.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *