Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuvuga ko Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, MINUAR, zatereranye Abatutsi ari ukoroshya inyito kuko ahubwo ibyo bakoze ari kubashyikiriza abicanyi.

Yabivuze ku wa 11 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro ubwo Ingabo z’Ababiligi zari mu Butumwa bw’amahoro bwa Loni, MINUAR, zavaga mu Rwanda zigasiga Abatutsi barenga 3000 bari babahungiyeho bagoswe n’Interahamwe ngo zibice.
Nduhungirehe yagaragaje ko ubundi nta musirikare w’umwuga wakora ibikorwa nk’ibyo izo ngabo zakoze mu Rwanda aribyo bigaragaza umugambi bari bazi neza bafitanye na Leta yakoraga Jenoside.
Yagize ati “Rimwe na rimwe tujya tubyoroshya kuko kuvuga ko ingabo z’ababiligi zatererenye Abatutsi tuba tubyoroheje. Kuko igihe izo ngabo zahabwaga amategeko yo kuva muri ETO bakazinga ibikoresho byabo n’imbwa zabo, icyo gihe hanze ya ETO hari Interahamwe zizunguza imihoro.”
Yakomeje agira ati “Umusirikare wese w’umwuga uboye icyo gikorwa yarangiza akagenda asize abasivile, abona abicanyi, abona imihoro ntabwo ari gutererana Abatutsi ahubwo ni kubashyikiriza abicanyi.”
Yavuze icyo gikowa kiri mu byerekana uruhare rw’ibihugu by’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bitatangiye mu 1994, ahubwo uruhare rwayo ruhera igihe abakoloni bageraga mu Rwanda cyane cyane Ababiligi ari na bo bacengeje politiki y’amacakubiri mu Banyarwanda.
Nduhungirehe yasabye urubyiruko kuzirikana ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari kandi ari inshingano zarwo kuyirwanya.
Ati “Abanyarwanda bose ntabwo barabohoka, hari urubyiruko cyane ururi hanze y’u Rwanda rugifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndasaba urubyiruko bagenzi babo kubigisha byaba ngombwa bagahangana nabo bakababwira ukuri.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 105 harimo irenga 3000 yiciwe ku Musozi wa Nyanza
