Amakuru Kwibuka

Bugesera: Imibiri 52 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 52 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Mirenge ya Gashora na Rilima mu Karere ka Bugesera, yari imaze imyaka 32 itaraboneka ngo ishyingurwe yashyinguwe mu cyubahiro.

Iyi mubiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mata 2026, irimo 47 yabonetse mu Murenge wa Gashora n’indi itanu yabonetse mu Murenge wa Rilima, yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashora.

IGIHE dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yihanganishije imiryango yashyinguye ababo, avuga ko kuba hagishyingurwa imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 32 bigaragaza ukudatanga amakuru ku hantu hakiri imibiri.

Ati “Kuba tugishyingura nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ni kimwe mu byerekana ubukana yakoranywe, igihombo igihugu cyagize ariko no kudatanga amakuru byuzuye byakurikiye mu nzira turimo yo kwiyubaka y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Bamwe mu bafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu munsi, bemeza ko baruhutse intimba bahoranaga, nongera gushimira Inkotanyi zabarokoye zigahagarika Jenoside batarashira ndetse baishimira n’icyerekezo cy’Igihugu.

Nkurunziza Pierre Damien, ni umwe muri bo, yagize ati “Uyu munsi rero twishimira ko Imana yaduhaye ubuyobozi bukomeye bwatwomoye ibikomere bitandukanye ndetse bugashyira imbaraga mu gukomeza gushakisha imibiri y’abacu ngo tubashyingure mu cyubahiro.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yavuze ko kwibuka ari urubuga rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye urubyiruko kugendera kure inyigisho zibayobya zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Mukandanga Speciose yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri wese, ashima Inkotanyi ku butwari bwaziranze kandi asaba buri wese guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *