Amakuru Kwibuka

Burera: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa kwiga no kwigisha amateka y’ukuri

Abaturage bo mu Karere ka Burera n’inshuti zabo bifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa kwiga no kwigisha amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’intwaro yo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abatuye mu Karere ka Burera bibukijwe ko bagomba kwifatanya n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwiga no kwigisha amateka y’ukuri ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yibukije abitabiriye uyu muhango ko bagomba kuba hafi Abarokotse Jenoside bakabereka urukundo ariko bakarushaho kwiga no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’intwaro yo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Yagize ati “Turashishikariza abaturage kurushaho kuba hafi y’Abarokotse bakabasura, bakabereka urukundo kuko ari ikimenyetso cyo kuba umwe. Nk’abayobozi bigiye guhera kuri twe twige neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tuyasobanurire abaturage bacu barusheho kuyamenya neza.”

“Turashishikariza abaturage kandi ko biga amateka bakayasobanurira abana babo kugira ngo turusheho guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo abagifite ingengabitekerezo mbi bareke gukomeza kuyobya bamwe mu baturage.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Burera, Niyonizera Methode, we yibukije ababyeyi bagaragara mu ruhame basobanura neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bagera ahihereye bagashuka ababakomokaho kubireka kuko baba basenya ejo heza h’Igihugu.

Yagize ati “Ubutumwa twagenera ababyeyi ni ukureka kugoreka amateka bakigisha abana babo amateka y’ukuri kuko aribo Rwanda rw’ejo ruzubaka igihugu.”

Bamwe mu baturage bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Rugarama ku rwego rw’Akarere ka Burera, bahamije ko badateze guha umwanya abashobora kubasubiza inyuma kuko ubu icyo bashyize imbere ari iterambere kandi ko batarigeraho bakijandika mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biyemeje gukomeza gushyira hamwe, guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba hafi Abarokotse no gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’igihango cy’isano bafitanye.

Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwa Rugarama ari narwo rw’Akarere ka Burera ruruhukiyemo imibiri 15 y’abiciwe hirya no hino muri aka akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yibukije abitabiriye uyu muhango ko bagomba kuba hafi Abarokotse Jenoside bakabereka urukundo ariko bakarushaho kwiga no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’intwaro yo guhangana bakanapfobya Jenoside
Abaturage biyemeje gukomeza gushyira hamwe, guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba hafi Abarokotse no gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’igihango cy’isano bafitanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *